× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkingi 10 muri Gospel zashimwe! Amatabaza 5 yakongejwe na Apostle Mignonne washinze ikirenge mu cya Dawidi

Category: Ministry  »  June 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Inkingi 10 muri Gospel zashimwe! Amatabaza 5 yakongejwe na Apostle Mignonne washinze ikirenge mu cya Dawidi

Appostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru w’itorero Noble Family church ndetse n’umuyobozi wa Women Fondation Ministries, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ashimira abantu 10 bafatwa nk’umusingi wa Gospel mu Rwanda.

Iki ni igikorwa cyacishije ubugufi imitima ya benshi mu bakunzi ba Gospel gihuje ibara n’igikorwa umwami Dawidi yakoze cyo gushimira umusaza witwaga Barizilayi wamugemuriraga ubwo yari ahitwa i Mahanayimu yarahunze umuhungu we Abusolomu, nk’uko tubisanga muri 2 Samuel 19:32-38.

Itandukaniro rya Dawidi na Apostle Mignonne ni uko uyu mushumba yirinze kwirindiriza uwo azaruha agashimira aba bombi bagifite amaso yo kwishimira ubushishozi bw’uyu mushumba, mu gihe Dawidi we yazirikanye ineza y’uyu musaza ubwo yari afite imyaka 80 avutse, binamuvutsa umugisha wo gusoroma ku matunda yabibye, ahubwo imbuto zisoromwa n’umuhungu we witwa Kimuhamu (gusa sinzi neza imyaka Barizerayi yari afite ubwo yagemuriraga Dawidi wari mu bwihisho).

Hari kuwa kane tariki ya 13 Kamena 2024 umunsi wa 5 w’igiterane ngarukamwaka cyiswe 7 Days of Worship (Cyangwa se Iminsi 7 yo kuramya Imana ushyize mu rurimi gakondo). Ni igiterane cy’itabiriwe n’abantu bagera ku ijana.

Iki giterane cyubakiye mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Make It Known" [Bimenyekane] iboneka muri Habakuki 3:2 "Uwiteka we numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira."

Iki giterane cyatumiwemo abashumba barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Rev.Ruzibiza Viateur na Rev.Grace Kapswara n’abandi. Cyatumiwemo kandi abaramyi barimo Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, Rene Patrick & Tracy na Precious Stone izwi nka PS akaba ari umutwe w’abaririmbyi ukunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.

Muri ki giterane cy’iminsi 7 cyakomeje kuri uyu wa Kane, mu mwihariko wo gusangira n’abaramyi ijambo ry’Imana ndetse n’ifunguro rya nimugoroba (Dinner). Ni ibirori byashimishije abatumirwa ndetse n’ababikurikiye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga.

Uretse gusangira ijambo ry’Imana ndetse n’amafunguro y’akataraboneka, benshi bakozwe ku mutima n’igikorwa cyuje ubumuntu cyakozwe na Apostle Mignonne cyo gushimira abantu 10 bafatwa nk’umusingi wa Gospel mu Rwanda.

Abo ni: Abaramyi bo hambere nka Aime Uwimana, Alex Dusabe, David Nduwimana, Gaby Kamanzi, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Umunyamakuru Steven Karasira Mani Martin usigaye ubarizwa mu gisata cya Secular kimwe na mugenzi we Patrick Nyamitari.

Paradise yateguye amasomo 5 Apostle Mignonne atanze

Gutera itangazamakuru akanyabugabo: Muri ibi birori by’akataraboneka, umwe mu bantu bahawe icyubahiro ni umunyamakuru Steven Karasira, umunyamakuru umaze imyaka 19 mu itangazamakuru rya Gikristo, akaba yaratangiranye na Radio Umucyo kuri ubu iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 imaze itangiye gusakaza inkuru nziza dore ko yashinzwe kuwa 12 Kamena 2005.

Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bashyira mu majwi abashumba b’amatorero, abahanzi ndetse n’abandi babarizwa mu gisata cya Gospel kudaha agaciro itangazamakuru ryakoreshejwe n’Imana mu gusohoza amasezerano yabo.

Kuba uyu mushumba yageneye ishimwe Steven Karasira nk’umunyamakuru uhagarariye abandi ni igikorwa gishobora gusubiza agaciro itangazamakuru, bikanaha urugero rucugushije kandi rutsindagiye abandi bakozi b’Imana. Umwe mu banyamakuru baganiriye na Paradise ariko utivuze izina, yavuze ko uri ari urufunguzo rwo kuzirikana imvune z’abanyamakuru.

Impano y’ubwenge yo kugarura intama zazimiye mu rwuri: Mu bantu bahawe bashimwe harimo Mani Martin wamenyekanye mu ndirimbo nka "Urukumbuzi", "Icyo dupfana", "Ituro" n’izindi. Mu mvugo ituje yuje ubwenge, Apostle Mignonne yahamagaye Mani Martiin ati “Urabizi ko ngukunda cyane”, asaba iteraniro kuririmba indirimbo ya Mani Martin yitwa "Urukumbuzi" akaba yikije mu gitero kigira kiti "Nkumbuye kuba mu gitaramo, nkumbuye indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Imana”.

Yabwiye Mani Martin usigaye yibera mu njyana ya gakondo ati "ndashaka kukubwira ko Imana yaguhaye agakiza ni ya yindi, Imana yaguhaye indirimbo, ikayiguha mu ijoro rimwe, ikayiguha cya gihe iracyari ya yindi”. Iyo mpano y’ubwenge akaba yongeye kuyikoresha ubwo yageraga ku muhanzi Patrick Nyamitari watangiranye indirimbo "Messiah".

Nyamitari yaje kwisanga mu njyana y’urukundo yabimburiwe n’indirimbo "Nta herezo" yasohotse igihe ifaranga ryo muri Primus Gumaguma ryajojobaga rikabera benshi igishuko n’igisitaza nka wa mwenda witwa Efodi w’umucamanza Gidiyoni ku bisiraheli.

Apostle Mignonne akaba yarifashishije iyi ndirimbo "Messiah" mu gushimangira umusanzu wa Nyamitari mu kubaka Gospel dufite uyu munsi. Nyamitari yananiwe kwiyumanganya nawe afatanya n’abandi kuririmba. Apostle Mignonne akaba yagaragaje ko indirimbbo za Nyamitari zikomeje guhembura ubugingo bwa benshi n’ubwo atakibarizwa muri Gospel.

Yazigereranije n’amagufwa ya Elisa aho bayatayeho umuntu wapfuye arangije arazuka. Ibi yakoze bikaba byanejeje imitima y’aba bahanzi ndetse abantu batandukanye baganiriye na Paradise bakaba bagaragaje ko ukurikije amarangamutima aba baririmbyi bagaragaje, hitezwe kuzababona bagarutse mu njyana ya Gospel bahozemo.

Kuzirikana imvune z’abahanzi: N’ubwo buri mwuga ugira amabavu yawo, ariko iyo tugeze ku mvune z’abahanzi tubatera amasaruti. Si abashumba benshi bazirikana ko abahanzi basize byinshi ku bwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Imbere y’abashumba, abahanzi n’abanyamakuru n’abandi, uyu mushumba yagaragaye ashimangira ibikorwa by’aba bahanzi bashimirwa ku musanzu utajegajega bakomeje gutanga. Yashimiye ababirambyemo guhera ku bamaze imyaka 15 mu ivugabutumwa.

Ibi bishobora kuba intandaro yo guca umuco karande wo kudashima wakomeje kuvugwa muri Gospel nyuma yo kuzimira kw’ibihemb nka Sifa Reward, Groove Award na Salax Award byatumaga nibura umuhanzi amenya ko umurimo akorera Imana n’abantu ufite abawuzirikana.

Yibukije abantu ko hakiri ibyiringiro ko igiti cyatemwe gishobora gushibuka: Bamwe mu bitabiriye ibirori ndetse n’abakristo ba ADEPR batunguwe no kubona umuririmbyi Theo Bosebabireba ari mu rutonde rw’abantu 10 uyu mushumba yashimiye ku bw’uruhare bagize mu kubaka Gospel.

Birumvikana benshi babihuzaga n’ibihe bikomeye uyu muririmbyi yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye birimo guhagarikwa n’itorero rya ADEPR kubera ibyaha bitandukanye. Aba ariko bakirengagiza ko kuba Theo yarakoze ibyaha akaza guca bugufi akihana bimukingurira amarembo yo kongera kwitwa umwana w’Imana.

Apostle Mignonne akaba yagaragaje ko yabaye hafi uyu muramyi mu gihe benshi bari baramuhaye akato, ariko nyuma akaza kubabarirwa aho kuri ubu ari umwe mu baririmbyi bakomeje gutumirwa mu bitaramo biremereye.

Uyu Mushumba yahishuye ko hari umunsi yaganiriye n’umuririmbyi Theo Bosebabireba amusaba kugaruka mu murimo w’Imana. Apostle Mignonne ati “Hari umunsi twaganiriye ndamubwira nti ‘Theo igarukire, tugume muri ubu bwami dukorere Imana’. Ndashimira Imana ko agira umutima umenetse, Theo ntabwo ajya ahakana ibyaha bye, ashobora no kukubwira ati ‘ahubwo byarakomeye nyuma ya cya gihe, hiyongeraho n’ibindi mushumba’, ariko Theo akagira umutima wa Zahabu”

Apostle Mignnne yatanze umukoro witwa Urukundo n’ubumwe mu itorero ndetse no ku banyarwanda: Mu muco w’abanyarwanda, gusangira bifite ubusobanuro buyunguruye. Mu birori byo gusangira ifunguro rya nimugoroba (Dinner) no gushimira abakozi b’Imana bashinze inkingi y’amatafari atavunguka kuri Gospel, ntiharobanuwe idini dore ko iyo biba idini uyu mushumba yari guhemba ababarizwa muri Noble church ayoboye.

Byashimangiye umutima mwiza wuje urukundo kuri uyu mubyeyi binagaragaza urukundo n’ishyaka afitiye umuziki wa Gospel. Isomo ritomoye kuri iki gikrwa ni ugukuraho igihu cyajyaga gitutumba muri iyi njyana aho wasangaga bamwe bashinza bagenzi babo guhengamira ku ruhande rwa Paulo, abandi ku rwa Kefa abandi ku rwa Apolon.

Mu gutegura ibitaramo, ni kenshi hagiye humvikana intambara yo kudashyigikirana kwa bamwe ku mpamvu zidashingiye ku byanditswe byera. Apostle Mignonne akaba yashimangiye ko umuyenzi witwa "Kudashyigikirana" ukwiriye kuranduranwa n’imizi yawo.

Apostle Mignonne ni umwe mu bantu bahirimbaniye iterambere rya Gospel aho ari mu bantu bahawe igihembo cya Groove Award Rwanda abikesha umurava yagize mu kuzamura ireme ry’umuziki wa Gospel no gukorana neza n’itangazamakuru.

Igikorwa cyo gushimira ikingi za mwamba mu muziki wa Gospel, cyabaye kuwa 13 Kamena 2024 kibera mu Ubumwe Grande Hotel i Kigali. Cyitabiriwe n’abantu 100 barimo abahawe ibihembo bose, ndetse n’abandi nka Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Rev Alain Numa, Jesca Mucyowera, Arsene Tuyi, Elsa Cruz, n’abandi.

Apostle Mignonne yakoze igikorwa cy’ubutwari nka Dawidi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.