× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Intambara n’imihangayiko hirya no hino, intabaza y’iminsi ya nyuma

Category: Bible  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Intambara n'imihangayiko hirya no hino, intabaza y'iminsi ya nyuma

Intambara ni kimwe mu bidutera ubwoba maze tugahangayikishwa n’ibizakurikiraho.

Umudamu Wilia persita wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati “Iyo intabaza ivuze ntangira guhinda umushyitsi, maze nkiruka nkajya kwihisha ahantu habigenewe. Iyo mpageze na bwo nkomeza kugira ubwoba. Icyakora iyo ntari aho hantu bihisha, bwo biba ibindi bindi.

Urugero, hari igihe numvise intabaza ndimo ntembera mu muhanda, maze ntangira kurira cyane bigeza ubwo naniwe no guhumeka. Icyo gihe namaze amasaha menshi ntaratuza, maze bigiye guhumira ku mirari, numva irongeye iravuze.”

Intambara ni kimwe mu bidutera ubwoba maze tugahangayikishwa n’ibizakurikiraho. Ariko hari n’ibindi. Urugero, iyo umenye ko urwaye indwara ishobora kuguhitana cyangwa ukamenya ko hari uwawe uyirwaye, urahangayika.

Hari n’abashobora kwibaza bati “ese ko intambara, ubugizi bwa nabi, guhumanya ibidukikije, ibiza n’ibyorezo byuzuye mu isi, abana bacu cyangwa abuzukuru bacu bazaba mu isi imeze ite?” None se twahangana dute n’imihangayiko nk’iyo?

Umuntu wugarijwe n’amakuba, yagombye kumvira inama igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 27:12). Tugomba gufata ingamba zo kurinda ubwenge bwacu n’ibyiyumvo byacu, nk’uko turinda ubuzima bwacu.

Imyidagaduro irimo urugomo n’amakuru arimo amashusho ateye ubwoba, biza byiyongera ku mihangayiko tuba twisanganiwe. Nubwo kwirinda kwitegeza ayo mashusho mabi bidakuraho imihangayiko, ubwenge Imana yaduhaye ntitwagombye kubwuzuzamo ibibi.

Ahubwo twagombye kubwuzuzamo “iby’ukuri byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose n’ibikwiriye gukundwa byose.” Nitubigenza dutyo, “Imana y’amahoro” izadukomeza kandi itume dutuza.—Abafilipi 4:8, 9. 

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.