Trump yagaragaje ko hatangiye “igihe cy’ukwizera, ibyiringiro no kwegera Imana” muri Isirayeli, ubwo yari mu Nteko ya Isirayeli, nyuma y’ifungurwa ry’imbohe Hamas yari ifite.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko hatangiye “igitondo gishya cy’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati” ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Isirayeli (Knesset) i Yerusalemu, nyuma y’uko Hamas irekuye imfungwa 20 zasigaye zari zarafashwe ku wa 7 Ukwakira 2023, mu masezerano yo guhagarika intambara bafashijwe na Amerika.
Trump yashimye ubwitange bwa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, amusabira imbabazi ku byaha akurikiranyweho, avuga ko “ari umugabo ukomeye kandi w’inyangamugayo.”
Yagize ati: “Uyu munsi ikirere kiratuje, imbunda zaracecetse, n’imiriro nticyaka, ubutaka butagatifu buratuje kandi buri mu mahoro. Nyuma y’imyaka ibiri y’umwijima n’ububabare, intambara irarangiye, amahoro agarutse mu Butaka Butagatifu.”
Yongeyeho ati: “Ibi si iherezo ry’intambara gusa, ni iherezo ry’igihe cy’iterabwoba n’urupfu, ni itangiriro ry’igihe cy’ukwizera, ibyiringiro no kwegera Imana.”
Trump yanavuze ko ashaka gukomeza inzira y’amahoro no kugirana amasezerano na Iran, asaba icyo gihugu “kureka gushyigikira iterabwoba no kwemera uburenganzira bwa Isirayeli bwo kubaho.”
Iyi nshuti y’i Yerusalemu yasoreje ivuga iti: “Ibi ni intangiriro y’amateka mashya mu Burasirazuba bwo Hagati, intangiriro y’ukuri, y’amahoro kandi yuzuye umugisha.”
Intambara hagati ya Israeli na Hamas yari imaze imyaka ibiri kuva ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero gikomeye kuri Israeli, igafata abantu batari bake bunyago.
Nyuma y’iyo myaka ibiri y’intambara n’amarira menshi muri Gaza no muri Israeli, intambara yahagaritswe ku wa 13 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Perezida Donald Trump abashije kuba umuhuza w’amasezerano yo guhagarika intambara (ceasefire deal) hagati y’impande zombi.
Muri ayo masezerano, Hamas yemeye kurekura imfungwa 20 zasigaye mu gihe Isirayeli na yo yemeye guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Gaza. Trump yavuze ko ayo masezerano ari yo ntangiriro y’amahoro n’“igihe cy’ukwizera, ibyiringiro no kwegera Imana.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Isirayeli (Knesset) ku wa 13 Ukwakira 2025 i Yerusalemu. Perezida Trump yasuye icyo gihugu amasaha make nyuma y’uko Hamas irekuye imfungwa za Israeli zasigaye zari zarafashwe ku wa 7 Ukwakira 2023, mu masezerano yo guhagarika intambara bafashijwe na Amerika.