Mu kwezi kwa Kanama, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Center, akaba n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries, yibanze ku nyigisho zisobanura uburyo isengesho rishobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
Aho aherereye, i Dallas/Fort Worth, Amerika, binyuze mu nyigisho yatambukije no ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Pastor wa Zion Temple Celebration Center, yasangije abakunzi be inyigisho z’akataraboneka ku kamaro k’isengesho n’uburyo umuntu ashobora guhindura imibereho ye n’iy’abandi biciye mu gusenga.
Yashishikarije abakunzi be gusenga banyuze ku Mwuka Wera, asobanura ko Mwuka Wera ari we ushobora gutuma amasengesho yacu ajyana n’ubushake bw’Imana. Yagize ati: "Buri gihe ujye ushaka ubufasha ku Mwuka Wera mu masengesho, kuko azi umutima w’Imana kandi azakuyobora gusenga bijyanye n’ubushake bw’Imana, bizahesha amasengesho yawe gusubizwa."
Yongeyeho ko Imana ikunda gukoresha abantu basanzwe mu bikorwa bikomeye, atari abamamaye cyangwa abafite imbaraga n’amafaranga gusa. Mu magambo ye yagize ati: “"Imana akenshi isohoza ibintu bikomeye bidaciye gusa mu mbaraga za muntu, kwamamara kwe, cyangwa amikoro ye, ahubwo ihitamo umuntu usanzwe ufite ubushake bwo guhangana n’ibigeragezo."
Yatanze urugero rwa Eliya, umuhanuzi ukomeye mu Isezerano rya Kera, asobanura ko umuntu wese ashobora gukoreshwa n’Imana biciye mu isengesho ryiza kugira ngo hagerwe ku mpinduka nziza, haba mu bibazo by’umuntu ku giti cye, ibyifuzo by’umuryango, ubutayu bwo mu mwuka mu itorero, cyangwa se kwangirika kw’indangagaciro mu gihugu ndetse n’intambara zitandukanye.
Yagize ati: "Nshuti yanjye, nka Eliya, ushobora kuba wakoreshwa ibikomeye biciye mu gusenga isengesho rizana impinduka, yaba intambara z’umuntu ku giti cye, ibyifuzo by’umuryango, ubutayu bwo mu mwuka, mu itorero cyangwa se kwangirika kw’indangagaciro mu gihugu ndetse n’intambara zitandukanye. Isengesho rizana itandukaniro hagati yo kuneshwa no gutsinda."
Apostle Dr. Gitwaza yasabye abakurikira inyigisho ze gukoresha byibura imwe mu nzira zirindwi z’isengesho yavuze, kugira ngo babone impinduka mu mibereho yabo no mu muryango wabo.
Ubutumwa bwe bushishikariza abantu kwibanda ku isengesho ryimbitse, bibuka ko gutsinda ibigeragezo no guhindura ibintu bishobora gutangirira ku kwizera no gusenga.
Apostle Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Center, akaba n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries, yasobanuye ko impinduka nziza zitangirira mu gusenga