× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irabizi Samuel wegukanye ’Art Rwanda - Ubuhanzi’ arashimira Imana na Imbuto Foundation

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Irabizi Samuel wegukanye 'Art Rwanda - Ubuhanzi' arashimira Imana na Imbuto Foundation

Umunyabugeni Irabizi Samuel, wegukanye irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, yashimye Imana ndetse avuga ko kwegukana iri rushanwa yabifashe nk’amahirwe akomeye yo gushimira Imana n’Imbuto Foundation. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw.

Irabizi Samuel ni umusore w’imyaka 21, ukomoka kandi utuye mu mujyi wa Kigali. Yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2016, atangirira mu itorero ndangamuco ry’abana batoya aho yabyinaga.

Mu mwaka wa 2021, yafashe umwanzuro wo kwagura inzozi ze yiyemeza gukomeza gusigasira no gukwirakwiza umuco nyarwanda ku isi hose. Ni bwo yashinze itorero ndangamuco ry’urubyiruko ryitwa Impangazi, rikorera ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki/Nyamirambo. Ubu ni ryo torero abarizwamo.

Aho igitekerezo cyo kwitabira Art Rwanda Ubuhanzi cyavuye

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, uyu musore ujyanye n’icyerekezo yakomeje gutekereza uko yanyura mu nzira y’inzitane akagera ku byo yifuzaga.

Nyuma yo kumenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko hari irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, yavuze ko yahise agira ishyaka ryo guhura n’abakuru be mu muhamagaro. Yiyemeje bidasubirwaho kwitabira iryo rushanwa, maze araryegukana

Yagize ati: “Kwegukana iri rushanwa nabifashe nk’amahirwe akomeye yo kwerekana icyo nshoboye mu buhanzi, kandi mbifata nk’intangiriro yo kunoza neza umwuga wanjye.”
Mu byiciro bitandukanye by’irushanwa, Irabizi yatsindiye igihembo mu cyiciro cyo kubyina.

Kumenyana n’ibyamamare n’icyo yungukiye mu irushanwa

Avuga ku nyungu yakuye mu kwitabira iri rushanwa, yagize ati: “Guhuza ibitekerezo n’abandi, gukabya inzozi nahoranye zo guhura n’ibyamamare mu buhanzi, gushyira mu bikorwa umushinga wanjye nari mfite witwa ‘Impangazi Culture Camp’ byaturutse ku bitekerezo nungukiye muri Art Rwanda, ndetse no gutinyuka no kwiteza imbere.”

Ijambo yabwiye Imana nyuma yo kwegukana iri rushanwa!!

Nyuma yo kwegukana Art Rwanda - Ubuhanzi, Samuel yashimye Imana agira ati: “Warakoze ku bwo kuduha urubuga rwiza, twe urubyiruko rw’u Rwanda, twerekaniramo impano zacu. Warakoze kumpa imbaraga zo kwerekana impano wampaye.

Samuel yavuze ko nta muntu watera intambwe ngo agere imbere atabifashijwemo. Yagize ati:
“Nta muntu wakwiteza imbere wenyine; n’uwakwiteza intambwe imwe, ubudashyitsi ebyiri ziba ari iz’abandi.”

Ni nayo mpamvu yashimiye byimazeyo Imbuto Foundation, Mani Martin, ndetse n’itorero Impangazi ryamufashije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

Irabizi Samuel akomeje kuba umwe mu rubyiruko rwerekana ko impano ivanze n’umurava n’ukwizera Imana ishobora kuzamura umuco w’igihugu no gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo mu buhanzi n’iterambere ry’urubyiruko.

Kumenyana n’ibyamamare biri mu byo yungukiye mu irushanwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

TUMUZAMURE ARABIKWIYE

Cyanditswe na: Ishimwe Bertrand   »   Kuwa 10/11/2025 07:41

Tumuzamure

Cyanditswe na: kotaniro  »   Kuwa 10/11/2025 07:38

TUMUZAMURE ARABIKWIYE

Cyanditswe na: Emerance   »   Kuwa 10/11/2025 07:37

Tumuzamure

Cyanditswe na: kotaniro  »   Kuwa 10/11/2025 07:37

Tumuzamure arabikwiyee

Cyanditswe na: Alliah giraneza  »   Kuwa 10/11/2025 07:34