Umunyabugeni Irabizi Samuel, wegukanye irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, yashimye Imana ndetse avuga ko kwegukana iri rushanwa yabifashe nk’amahirwe akomeye yo gushimira Imana n’Imbuto Foundation. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw.
Irabizi Samuel ni umusore w’imyaka 21, ukomoka kandi utuye mu mujyi wa Kigali. Yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2016, atangirira mu itorero ndangamuco ry’abana batoya aho yabyinaga.
Mu mwaka wa 2021, yafashe umwanzuro wo kwagura inzozi ze yiyemeza gukomeza gusigasira no gukwirakwiza umuco nyarwanda ku isi hose. Ni bwo yashinze itorero ndangamuco ry’urubyiruko ryitwa Impangazi, rikorera ku kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki/Nyamirambo. Ubu ni ryo torero abarizwamo.
Aho igitekerezo cyo kwitabira Art Rwanda Ubuhanzi cyavuye
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, uyu musore ujyanye n’icyerekezo yakomeje gutekereza uko yanyura mu nzira y’inzitane akagera ku byo yifuzaga.
Nyuma yo kumenya binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko hari irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi, yavuze ko yahise agira ishyaka ryo guhura n’abakuru be mu muhamagaro. Yiyemeje bidasubirwaho kwitabira iryo rushanwa, maze araryegukana
Yagize ati: “Kwegukana iri rushanwa nabifashe nk’amahirwe akomeye yo kwerekana icyo nshoboye mu buhanzi, kandi mbifata nk’intangiriro yo kunoza neza umwuga wanjye.”
Mu byiciro bitandukanye by’irushanwa, Irabizi yatsindiye igihembo mu cyiciro cyo kubyina.
Kumenyana n’ibyamamare n’icyo yungukiye mu irushanwa
Avuga ku nyungu yakuye mu kwitabira iri rushanwa, yagize ati: “Guhuza ibitekerezo n’abandi, gukabya inzozi nahoranye zo guhura n’ibyamamare mu buhanzi, gushyira mu bikorwa umushinga wanjye nari mfite witwa ‘Impangazi Culture Camp’ byaturutse ku bitekerezo nungukiye muri Art Rwanda, ndetse no gutinyuka no kwiteza imbere.”
Ijambo yabwiye Imana nyuma yo kwegukana iri rushanwa!!
Nyuma yo kwegukana Art Rwanda - Ubuhanzi, Samuel yashimye Imana agira ati: “Warakoze ku bwo kuduha urubuga rwiza, twe urubyiruko rw’u Rwanda, twerekaniramo impano zacu. Warakoze kumpa imbaraga zo kwerekana impano wampaye.
Samuel yavuze ko nta muntu watera intambwe ngo agere imbere atabifashijwemo. Yagize ati:
“Nta muntu wakwiteza imbere wenyine; n’uwakwiteza intambwe imwe, ubudashyitsi ebyiri ziba ari iz’abandi.”
Ni nayo mpamvu yashimiye byimazeyo Imbuto Foundation, Mani Martin, ndetse n’itorero Impangazi ryamufashije mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Irabizi Samuel akomeje kuba umwe mu rubyiruko rwerekana ko impano ivanze n’umurava n’ukwizera Imana ishobora kuzamura umuco w’igihugu no gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo mu buhanzi n’iterambere ry’urubyiruko.
Kumenyana n’ibyamamare biri mu byo yungukiye mu irushanwa
TUMUZAMURE ARABIKWIYE