× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cross Over: Iri joro ryo kwambuka umwaka nudakora ibi bintu 2 uraba waraye izamu

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Cross Over: Iri joro ryo kwambuka umwaka nudakora ibi bintu 2 uraba waraye izamu

Ese wari uzi ko umwaka wa 2022 wabanye n’abantu? Birashoboka ko bakubabaje nk’uko nawe waba warabakomerekeje.

Ese uribuka uko wabaniye inshuti zawe, ku ishuri, mu kazi, ku rusengero, mu muryango wawe? Ni neza cyangwa ni nabi? Uribuka abo mwagiranye ikibazo kiguturutseho cyangwa kitaguturutse ?

Ikintu cyose cyatumye ubabara cyangwa ukababaza abandi, ndakwingize ntucyambukane muri 2023. Saba Imana iguhe umutima wuzuye ibi bintu 2 kandi ikubashishe gusoza umwaka no gutangira uwundi neza.

1. Kubabarirwa

Gusaba imbabazi ni cyo kintu ahari cyakunaniye ariko wibuke ko nudasaba imbabazi abo wababaje, wahemukiye muri 2022 ntibazakubohora kuko uyu mwanya urimo gusoma iyi nkuru ngufi bategereje ko uvuga ngo mbabarira gusa. Ubundi ubuhoke nabo babohoke. Bikore uyu munsi mbere ya saa sita zijoro, utangire umwaka mushya nta muntu mufitanye ikibazo.

2. Kubabarira

Birashoboka cyane ko nawe wahuye n’abantu bababaje umutima wawe ku buryo wari ugeze uyu munsi ukibavomera mu kimenetse, ubaryarya cyangwa utakibavugisha. Ushobora kuba warabibitse mu gihe bo babifashe nk’ibisanzwe, ari wowe uri kubabara gusa bo batabizi.

Nyabuneka bohora umutima wawe none wambuke 2023 nta mutwaro ufite nta mwenda. Kubabarira biragoye ariko iyo ubishoboye ubaho unezerewe.

Uwo bishoboka umuhamagare cyangwa umuhe SMS uti ’nari narakuborotse, narakwanze, narakuzinutswe ariko none ndumva nkubohoye muri njye ndakubabariye’.

Paradise.rw ikwifurije ijoro ryiza ryo kwambuka muri 2023 ufite ubuzima bwiza, uzagere ku iterambere, uzakorere ibifaranga byinshi, ugubwe neza n’umuryango wawe, ikirushijeho uzabone ukuboko kw’Imana mu buzima bwawe.

Nurara mu makesha yo gusoza umwaka wa 2022 udakoze ibyo twavuze haruguru uraba umeze nk’uwaraye ku izamu nshuti yanjye!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.