× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urukundo rw’Imana — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  25 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Urukundo rw'Imana — Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho yatanze ku wa 24 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku magambo yo mu Baroma 8:38-39 agaragaza ko nta kintu na kimwe gishobora gutandukanya abantu n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu

Ayo magambo agira ati:

“kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”

Yasobanuye ko hari ubwoko bubiri bw’urukundo rw’Imana. Urwa mbere ni urukundo rusange Imana ikunda abantu bose, ari na rwo rwatumye itanga Yesu Kristo kugira ngo uwamwizera wese abone ubugingo buhoraho. Urwa kabiri ni urukundo rwihariye rugenewe abari muri Kristo Yesu.

Yagize ati: "Hari abantu benshi badasobanukiwe ko bakunzwe n’Imana mu buryo budasanzwe. Imana ikunda abantu bose, ariko hari n’urukundo rwihariye ikunda abari muri Kristo Yesu."

Pastor Gisanura yavuze ko kimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu buzima bwa muntu ari ugukunda abantu bakunda abandi. Yavuze ko urukundo rw’Imana rwo rutandukanye n’urw’abantu kuko rudahinduka kandi ko rutarangira.

Yagize ati: "Ni gake usanga ukunze umuntu na we akagukunda. Ariko Imana yo iradukunda kandi urwo rukundo ntirushira."

Yakomeje asobanura ko umuntu ukunda Yesu ahura n’urukundo rw’Imana mu buryo bwimbitse. Yavuze ko ikimenyetso cy’urukundo nyakuri umuntu akunda Imana ari ukwemera kwiyima ibintu bimwe cyangwa kwirinda ibikorwa bishobora kumutandukanya na yo.

Yagize ati: "Kimwe mu bintu bituma upima urukundo ufitiye Imana ni ibyo wiyima cyangwa ibyo wanga gukora kugira ngo utayibabaza."

Mu gusoza, Pastor Gisanura yasabye abantu kwegera Yesu Kristo no kumusaba kuba hafi yabo, avuga ko kubana na Kristo bituma umuntu yinjira mu rukundo rwihariye rw’Imana.

Yatanze urugero rw’igice cya matera kiri mu mazi, agira ati: "Imibanire yacu na Yesu imeze nk’igice cya matera kiri mu mazi. Icyo gice kiba kiri mu mazi, amazi na yo akakibamo."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.