× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishimwe (Imana ishimwe) ni ryo zina ryiswe abana benshi mu bagera ku 341,122 bavutse mu mwaka wa 2022

Category: Health  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Ishimwe (Imana ishimwe) ni ryo zina ryiswe abana benshi mu bagera ku 341,122 bavutse mu mwaka wa 2022

Imibare mishya y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko abana bandikishijwe nk’abavutse mu mwaka wa 2022 bari 341,122, aho izina Ishimwe riza ku isonga kuko ryahawe abana 14,174 barimo abahungu n’abakobwa.

Iyi mibare yatangajwe yerekana ko muri abo bana bose banditswe mu 2022, harimo abahungu 172,540 n’abakobwa 168,582.

Icyakora, iteganyamibare ryerekana ko abavutse bagomba kuba barenga abo, kuko hari hitezwe 367,312, bamwe bakaba batarandikishijwe mu irangamimerere.

Igereranya ryakozwe rigaragaza ko imibare y’abana bandikishwa bavutse yazamutse ku kigero cya 92.9% uvuye kuri 84.2% wariho mu 2021, mu gihe mu 2019 byari 87%.

Ushingiye ku mubare w’abaturage bahari mu 2022, nibura umugore umwe yabarirwaga abana 3.7, bavuye kuri 3.5 mu 2021, na 3.7 mu 2020.

Rusizi iza imbere mu kubyara

Iyi raporo ya NISR igaragaza ko mu Karere ka Rusizi ariho havutse abana benshi bandikishijwe mu mwaka wa 2022 bagera ku 16,112. Abakobwa ni 7,973 naho abahungu 8,139.

Aka karere gakurikirwa n’umuturanyi wako mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyamasheke, kavutsemo abana 14,978 barimo abakobwa 7,456 n’abahungu 7,522. Ni uturere nubundi dufite imibereho ijya gusa, mu gice gishyuha kubera ikibaya cya Bugarama.

Ku mwanya wa gatatu haje Akarere ka Gicumbi kavutsemo abana 14,042 barimo abakobwa 6,963 n’abahungu 7,079. Akarere ka Gatsibo niko kari ku mwanya wa kane kavutsemo abana 13,460 abakobwa ni 6,709, naho abahungu ni 6,751.

Ku mwanya wa Gatanu hazaho Akarere ka Rubavu kavutsemo abana 12,850, abakobwa ni 6,271 abahungu bakaba 6,579.

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Akarere kaje imbere ni Gasabo yavutsemo abana 11,871 barimo abakobwa 5,860 n’abahungu 6,011.

Amazina y’abana yagize ubwiganze mu 2022

Imibare yerekana ko mu bahungu, izina Ishimwe (risobanuye Imana ishimwe) ryiganje cyane kuko ryahawe abana (8,461).

Andi mazina akurikiraho mu 10 yahawe abana benshi b’abahungu ni Mugisha (3,915), Irakoze (3,178), Hirwa (2,766), Igiraneza (2,328), Ineza (2,189), Iradukunda (2,167), Kwizera (2,069), Irasubiza (2,060) na Iganze (1,835).

Mu bana b’abakobwa, amazina 10 yahawe benshi ayobowe na Ineza, ryahawe abana 7,328.

Andi mazina ni Uwase (5,924), Ishimwe (5,713), Irakoze (3,650), Igiraneza (2,991), Uwineza (2,661), Iradukunda (2,348), Umutoniwase (1,810), Irasubiza ( 1,657) na Inezayimana (1,571).

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.