Umuririmbyikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine Ishimwe, yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa buteye agahinda ku buzima bwe bw’urushako, icyakora ahita abusiba nyuma y’amasaha macye.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, Vestine yanditse ko ubuzima ari kubamo ubu atari bwo yahisemo, ko ari mu bihe bimugoye kandi ko amahitamo yagize mu buzima bwe yari mabi.
Mu butumwa bweruye, yavuze ko nta mugabo uzongera kumubeshya cyangwa kumukoresha, kandi ko ubutaha azahitamo umugabo azaba azi neza, azi umuryango we, ndetse n’ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwe.
"Uyu munsi, ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Ndi mu mimerere mibi, kandi sinkwiriye kuyibamo. Ndabizi ko nafashe umwanzuo mubi mu buzima bwange, ariko nta cyo bintwaye. Hari ibintu Imana yemera ko bitubaho kugira ngo bitwigishe. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo yangize ubuzima bwange.
Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza kumumenya neza, menye umuryango we kandi menye buri kimwe cyose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi." Yasoje ubu butumwa arira!. Icyakora, nyuma y’amasaha nk’abiri, yahise asiba ubu butumwa, bikaba byatumye bamwe bakeka ko baba bamwibye Instagram ye cyangwa se bikaba ari Prank.
Ibi byabaye nyuma y’igihe kirekire Vestine agaragazaga ibigeragezo byo gutangira ubuzima bushya nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo Ouedraogo Idrissa wo muri Burkina Faso.
Mu kiganiro Vestine yagiranye na Murindahabi Irene hamwe na Dorcas mu Ukwakira 2025 kiri kuri channel ya MIE Empire, yashyize ahagaragara ibigeragezo bikomeye yahuye na byo byo gutangira ubuzima bushya nyuma y’ubukwe.
Yagize ati “Kujya mu rugo ni nko kujya mu gihugu utamenyereye. Bwa mbere byarangoye, ariko byasabye ko mpiga neza, kuko natekerezaga ku buzima nabanyemo na Dorcas nkabukumbura. Ariko mama yarambwiye ati ‘Icara wubake.’”
Yakomeje ahugura Dorcas agira ati: “Dorcas, ntuzashake ukiri muto nkange. Nagukubita, nushaka ukiri muto! Nge ni umugambi w’Imana, ntuzangendereho.”
Vestine na Idrissa basezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 15 Mutarama 2025 mu biro by’Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, i Kigali. Nyuma y’amezi arenga atatu, Vestine yahinduye amazina ye kuri Instagram, ashyiraho iry’umugabo we.
Mbere y’uko ahindura amazina ye, Vestine Ishimwe yari azwi ku izina rya @ishimwe_vestine kuri Instagram. Nyuma yo gushyingiranwa n’umugabo we, yahinduye amazina ye yitwa @vestine_ouedraogo, ashyiraho iry’umugabo we kugira ngo agaragaze urukundo rwabo n’ubuzima bushya batangiye.
Uyu munsi yongeye gusubizaho amazina ye bwite, @ishimwe_vestine
Ariko ubutumwa bwe bwo ku wa 18 Ugushyingo 2025 bwerekanye impinduka zikomeye mu marangamutima ye. Amafoto yose yari afite yerekana ubukwe cyangwa ubuzima bwe na Idrissa yasibwe ku mbuga nkoranyambaga ze, ibintu byatumye abakunzi be batangira kwibaza ku rushako rwabo.
Ku rundi ruhande, Vestine ari kubarizwa muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka muri iki gihugu.
Vestine yagaragaje ko yicujije amahitamo ye, kandi ko yifuza kwitonda cyane mu gihe azongera guhitamo umugabo bazabana. Ubutumwa bwe bwerekanye ko ari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka, ndetse ko yigira ku byo yanyuzemo kugira ngo atazongera kugira amahitamo mabi mu rukundo yatumye bamwe bibaza niba ataratandukanye na Idrissa.
Mu itangazamakuru no ku imbuga nkoranyambaga, iyi nkuru yateye impaka ku buryo bushoboka bwa divorce hagati ya Vestine na Idrissa, cyane ko ubutumwa bwe bwumvikana nk’ubw’uwicuza cyane kandi wifuza kwitandukanya n’ibyabaye.
Abantu benshi basabye ko habaho amasengesho yo kumusengera kandi bifuza ko Vestine yakomeza gushyigikirwa muri iki gihe cy’ibigeragezo, kuko urugendo rwo guhitamo neza umuntu wo kubana na we rutoroshye, cyane cyane ku bantu bazwi mu ruhando rw’ubuhanzi.
Nubwo divorce ishoboka, nta ho byemezwa ku mugaragaro kugeza igihe Vestine cyangwa Idrissa bazatangaza icyemezo cyabo. Ubutumwa bwe burerekana amarangamutima y’umugore uri mu bihe bikomeye, ariko kandi bugaragaza icyizere cyo kwiyubaka no kwigira ku byabaye.
Nubwo amafoto ye n’ubutumwa bwa vuba byashimangiye ibibazo bishobora kuba mu mubano we n’umugabo we, icyizere cyo guhinduka no kwigira ku makosa kirahari.
Ubutumwa bwa Vestine Ishimwe kuri Instagram bwateje ibiganiro mpaka bidashira ku mbuga nkoranyambaga