× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishiramatsiko ku ndirimbo nshya "Lahayiloyi" ya Divine Nyinawumuntu yari itegerejwe cyane

Category: Artists  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ishiramatsiko ku ndirimbo nshya "Lahayiloyi" ya Divine Nyinawumuntu yari itegerejwe cyane

Divine Nyinawumuntu urebererwa inyungu z’umuziki na Trinity For Support (TFS), yashyize hanze indirimbo nshya "Lahayiloyi" kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/12/2024.

Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi nk’uko byagaragaye nyuma yo gusohora integuza yayo "Coming Soon". Benshi bavugaga ko bumvamo ijambo"Imbeba" nk’uko byagaragaye muri videwo ntoya aho Phil Gentil yumvikanye aririmba ati: "Imbeba nayiboneye na Hano", akongeraho ati: "Iyi ndirimbo ni nziza", akaboneraho gushishikariza abantu kuzayireba.

Muri aka kavideo gato kasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Divine Nyinawumuntu uherutse gusinya amaseezerano y’imyaka itatu muri Trinity For Support, ahita ahagoboka ati: "Ntabwo baririmba Imbeba", ahubwo baririmba ngo "Indeba nayiboneye na hano"!. Ikindi ni uko abantu bari bakomeje kwita iyi ndirimbo "El Eloi", nyamara izina nyirizina ni "Lahayiloyi".

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/12/2024 saa kumi n’ebyiri n’igice zo ku mugoroba nibwo iyi ndirimbo yageze hanze. Ubuyobozi bwa TFS bwatangarije Paradise ko iyi ndirimbo yandikiwe muri "Unlimited Record Studio ari nabo bakoze amajwi yayo. Amashusho yayo yakozwe na Producer Ezekiel uzwi ku izina rya DNG.

Uretse umunyarwenya Phil Gentil uzwi gukina comedy yo kujyana abantu mu ijuru, ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo abandi baririmbyi bazwi mu makorali y’i Kigali. "Lahayiloyi" ni indirimbo ya 4 muri rusange Divine Nyinawumuntu asohoye nyuma ya Mbeshejweho, Urugendo na Irembo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DIVINE NYINAWUMUNTU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.