× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuherwe Elon Musk yavuze ko ubukene bugiye gucika mu isi burundu binyuze kuri AI na robots

Category: Technology  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuherwe Elon Musk yavuze ko ubukene bugiye gucika mu isi burundu binyuze kuri AI na robots

Umuherwe ubarirwa mu ba mbere ku isi, Elon Musk, avuga ko mu gihe kizaza hazabaho ubukire busesuye, nta bukene kandi ko nta n’inyungu yo kuzigama amafaranga izaba igihari.

Umuherwe w’isi uzwi cyane mu ikoranabuhanga, Elon Musk, yatangaje ko mu gihe kizaza abantu batazongera guhangayikishwa no kuzigama amafaranga, kuko ngo ubukene buzaba bwaracitse burundu bitewe n’iterambere rikomeye ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’imashini zikoresha (robots).

Ibi Musk yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X (yahoze ari Twitter), aho yavuze ko isi igana mu bihe byiza cyane, aho ikoranabuhanga rizatuma ibintu byose bikenerwa n’abantu biboneka ku bwinshi kandi ku buryo burambye.

Ati: “Igihe kizaza kizaba cyiza cyane, kuko AI na robots bizafasha isi kugera ku bukire buhagije kuri bose. Nta bukene buzabaho, bityo no kuzigama amafaranga ntibizaba bikiri ngombwa.”

Elon Musk ashimangira ko AI na robots bizahindura uburyo isi ikora n’ubukungu bwayo, aho imirimo myinshi ikorwa n’abantu izakorwa n’imashini ku buryo bwihuse, buhendutse kandi butagira umunaniro. Ibi ngo bizatuma umusaruro wiyongera cyane, bitume ibintu nk’ibiribwa, imyambaro, ingufu n’ibindi by’ibanze biboneka ku bantu bose.

Musk yemeza ko mu bihe nk’ibi, akazi kazaba atari itegeko ryo kubaho, ahubwo ko abantu bazakora ibyo bakunda n’ibibateza imbere, aho gukora gusa kugira ngo babone imibereho.

Uyu muherwe avuga ko ejo hazaza hatari uguca ubukene kuri bamwe (Universal Basic Income), ahubwo ko hazabaho icyo yise “Universal High Income”, bisobanuye ko abantu bose bazaba bafite ubushobozi bwo kubona imibereho myiza, bitewe n’uko imashini zizaba zitunganya byinshi mu bukungu.

Yongeraho ko mu gihe imashini zishoboye gutanga byose bikenewe, amafaranga ubwayo ashobora kuzatakaza agaciro k’ingenzi, kuko abantu bazaba babona ibyo bakeneye batabanje kwishyura cyane nk’uko bimeze ubu.

Nubwo amagambo ya Elon Musk yakiriwe neza na bamwe, hari n’abayasesengura bagaragaza impungenge. Bamwe bavuga ko n’ubwo ikoranabuhanga ritera imbere, ikibazo cy’ubusumbane mu bukungu n’imbaraga za politiki gishobora gutuma ubwo bukire butagera kuri bose uko byakabaye.

Abandi bagaragaza ko hakiri urugendo rurerure rwo gushyiraho amategeko n’inzego zishobora gucunga isi idafite ubukene, aho imashini zaba zikora byinshi kurusha abantu.

Inyigisho za Bibiliya zigaragaza icyizere cy’isi izaba itarangwamo ubukene, ariko biturutse ku butegetsi bw’Imana aho kuba ku ikoranabuhanga.

Bibiliya ivuga ko mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butangiye gutegeka byuzuye, ubukene n’inzara bizavaho burundu, nk’uko bigaragara muri Zaburi 72:12–16 ivuga ko isi izera, igatanga umusaruro mwinshi ku nyungu za bose.

Muri Yesaya 65:21–23 hagaragaza isi aho abantu bazubaka amazu bakayabamo, bagahinga bakarya imbuto z’imirimo yabo nta we ubanyaze.

Nubwo Elon Musk agaragaza intego nziza yo kubona isi itarangwamo ubukene binyuze mu bwenge buhangano na robots, Bibiliya ishimangira ko umuti w’ukuri w’ubukene utazaturuka ku mashini cyangwa ku bwenge bw’abantu gusa, ahubwo ko uzaturuka ku buyobozi bw’Imana butunganye, buzazana ubutabera busesuye n’ubwuzuzanye ku bantu bose.

Ibi bigaragaza ko, n’ubwo ikoranabuhanga ryagira uruhare mu koroshya ubuzima, icyizere kirambye cy’isi itagira ubukene gishingiye ku isezerano ry’Imana, atari ku bushobozi bw’ikiremwamuntu gusa.

Ibyatangajwe na Elon Musk byongeye gukurura impaka ku hazaza h’isi, cyane cyane ku kamaro k’akazi, amafaranga n’ubukungu mu bihe biri imbere. Nubwo bitaramenyekana neza niba iryo yerekwa rizagerwaho uko abivuga, amagambo ye akomeje gutuma isi itekereza ku buryo ikoranabuhanga rizahindura ubuzima bw’abantu n’imibereho yabo mu myaka iri imbere.

Elon Musk, avuga ko mu gihe kizaza hazabaho ubukire busesuye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.