Mu Rwanda hari abantu bafite impano zidasanzwe mu ruhando rwa Gospel, rimwe na rimwe ugasanga bakorana umwete, bagashyira imbere umurimo w’ivugabutumwa, ariko ibikorwa byabo ntibigaragare uko bikwiriye.
Abo bahanzi, bazi icyo baherewe izo mpano. Ni nk’aho bavutse bafite icyo bavukiye gukora mu ivugabutumwa riciye mu ndirimbo, ari nk’aho bavukiye gukomeza imitima ya benshi, guhumuriza abababaye, no kugeza Ijambo ry’Imana kure hashoboka, nyamara ntibategwe amatwi ku buryo bukwiriye.
Mu gihe isi yibera mu byo kwivugira ku bantu b’ibyamamare ikirengagiza abakizamuka, Paradise yagerageje kuvuga ku bahanzikazi batatu bo muri Gospel bakora ibihangano byiza byuzuyemo ubutumwa bwa Kristo, ariko ugasanga umurimo bakora utagera kure, mbese ukaba utarahabwa umwanya mu buryo bukwiriye.
Abo ni Jeanne Dufashwanayo, Tuyisenge Jeannette na Byukusenge Claire, abahanzi batatu bafite imigambi ikomeye, imbuto nziza, n’imbaraga zidasanzwe mu murimo w’Imana.
1. Jeanne Dufashwanayo — Umuhanzikazi uzwiho gukiza ibikomere bitagaragara
Jeanne Dufashwanayo ni umwe mu bahanzikazi bafite ubutumwa bukomeye, bwubakiye ku kumenya ibyo Imana yagiye imukorera. Indirimbo ze 16 zose zifite inkomoko ku mbabazi n’ihumure yahawe, ibyatumye na we asa n’uwahamagariwe kuba igikoresho cy’ihumure ku bandi.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro Arabuze”, n’izindi nka Umpe Amahoro, Izuba, Ubushake Bwawe na Hari Umunsi.
Mu 2025, yasohoye “Hari Umunsi”, indirimbo yatekereje yicaye mu gikoni, ishingiye kuri Zaburi 90:12, yibutsa ko ubuzima ari ingirakamaro kandi ko bugira iherezo. Ubwo yataramiraga Abakirisitu bo ku Itorero rya Ruko, iyi ndirimbo bayikunze cyane ku buryo bamusabye kongera kuyiririmba.
Yongeye kandi gutungura abamukurikira ubwo yatangazaga ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Nta Mpamvu”, ifite amajwi yayo amaze imyaka ibiri kuri YouTube, ariko we akaba abona ko uruhare yagize mu gufasha benshi rudakwiriye kwirengagizwa, ko akwiriye gutuma ikomeza no kugera kuri benshi biciye mu kuyikorera amashusho.
Mu rugendo rwe, yahisemo no guhindura izina rya YouTube Channel kubera abafana bavugaga ko “Dufashwanayo Jeanne” ryari rikomeye kurivuga. Yishyize ku izina Jeanne Nayo Official, agaragaza ko yita ku bakunzi be no ku buryo ubutumwa bwe bwagera kure mu buryo bworoshye.
Uyu muhanzikazi utuye i Nyabihu, akaba akorera umurimo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, impano ye yarushaho gufasha benshi iramutse igeze kure kurushaho, ikarenga imbibi z’aho atuye. Hakenewe ko abantu bamuha amatwi byonyine.
Reba indirimbo ye Amahoro Arabuze kuri YouTube
2. Tuyisenge Jeannette — Umunyempano uzwi nka mama w’abihebye
Nta muntu n’umwe ubivuga ariko buri wese arabibona: Jeannette Tuyisenge afite ijwi ryoroheje ariko rifite imbaraga zo kuruhura umutima w’umuntu wari wihebye. Indirimbo ye “Inshuti” yamenyekanye cyane mu ntangiriro za 2025 ni kimwe mu byerekanye ko impano ye idasanzwe.
Indirimbo ye ifite amashusho meza, ubutumwa bukomeye, ndetse igaragaramo inkuru imeze nk’iyo isi yose isanzwe ibamo: guhinduka k’umugabo bitewe n’ukwizera k’umugore.
Jeannette ni umubyeyi w’abana batanu, atuye i Muhanga, kandi yakuze aririmba kuva afite imyaka 7. Akurikirana cyane indirimbo za Liliane Kabaganza ari na we afata nk’icyitegererezo mu muziki.
Nubwo ubuzima bwa buri munsi bw’umubyeyi bunakomeye, yagiye atanga igihe cye, umutima we n’imbaraga ze mu gukora umurimo w’Imana, ari na yo mpamvu indirimbo ze ziba zifite uburemere kandi zirimo ukuri kwinshi.
Mu 2025, yateguye igiterane gikomeye Himbaza Imana Live Concert, cyabereye muri EAR Gitarama, gifite intego yo kuzamura Gospel Music mu buryo bufatika.
Indirimbo “Barahiriwe” na yo yaciye uduhigo mu nsengero no mu mitima ya benshi. Nubwo itarebwe cyane, ku bayumvise bavuga ko ari iyo igezweho kuri bo, kuko igaruka ku byiza Imana iha abakiranutsi, kandi yafatiwe amashusho mu bice bitandukanye, ibyatumye igira umwihariko, amashusho yayo akabera ijisho ry’uyireba.
Uyu muhanzikazi yahinduye izina rya YouTube Channel yahoze yitwa Tuyisenge Jeannette asigaho izina rimwe rifatika, “TUYISENGE”, kugira ngo abamushakisha kuri YouTube bamubone byoroshye.
Ibikorwa bye biracyakeneye guhabwa agaciro gakomeye kurusha uko byigeze bibaho. Ni ukuri, impano ikwiriye kumenyekana.
Reba indirimbo ye Inshuti kuri YouTube
3. Byukusenge Claire — Umuhanzikazi Imana ikoresha nk’umuti uvura imitima ya benshi
Byukusenge Claire amaze kwigaragaza nk’umuhanzi ufite umutima wuzuye amahoro n’ihumure. Indirimbo ye nshya “Nari Nkuzi”, yasohotse 10 Ugushyingo 2025, yagaragaye nk’ibanga ryihariye ry’umunezero ku bantu bari barabuze ibyo bakwibandaho.
Amagambo y’indirimbo asa n’imiti ikiza vuba. Abayumvise inshuro imwe gusa, bandikiye Claire ubutumwa bwinshi bavuga ko Imana yabazaniye ihumure binyuze mu ijwi rye.
Ntibikwiriye kwirengagizwa ko yahombye byinshi, konti ye ya YouTube ikibwa, ibihangano byose bikaburirwa irengero, ariko ntacitse intege. Yashinze konti nshya ya YouTube, CLAIRE Official, asubukura urugendo rwe ku ndirimbo “Urakwiriye Yesu”. Iyo ntangiriro nshya yabaye ikimenyetso cy’imbaraga z’umuntu wumva ko igihe cyose akiri kumwe na Kristo, nta cyamuhagarika.
Claire yandika indirimbo zishingiye ku buzima bwe bwite, ndetse n’iyitwa “Sinzatinya” yagaragaje uburyo yifuje kwibutsa abantu ko n’iyo haba hariho ibihombo, ubwigunge cyangwa uburwayi, Yesu ahora ari umukiza w’ibihe byose.
Avuka i Kibeho, avuga ko yikundira kunywa amazi n’icyayi, agakunda kwirira agatogo. Ni umuntu woroshya ubuzima kugira ngo abuhuze neza n’umurimo w’Imana yahagurukiye gukora. Avuga ko ibyo afite byose abikesha Imana n’umuhate agira mu murimo wayo.
Reba indirimbo ye Nari Nkuzi kuri YouTube
Bose bahuriye ku ki?
Aba bahanzikazi batatu bahuje ibintu bitatu bikomeye: Bakora umurimo w’Imana batagamije kwiyamamaza, ahubwo bagamije gutanga ihumure n’icyizere mu bantu; Bakora cyane, ariko ibikorwa byabo ntibimenyekane uko bikwiriye;
Bakeneye guhabwa umwanya n’abantu bose, bakwiriye gukundwa, gushyigikirwa, no kugaragarizwa ko ibyo bakora bifite agaciro, wenda bakaba batumirwa nko mu bitaramo, bagakorana n’abahanzi bageze kure mu kumenyekana n’ibindi.
Gushyigikira impano zabo si ukubareba gusa, ni ukumva ko hari intumwa z’Imana zihaguruka uko bwije n’uko bukeye, zigakora umurimo zituje, zitavugira hejuru, ariko zifite imbaraga zo guhindura imitima ya benshi.
Niba hari umugisha u Rwanda rufite, no kuba harimo aba bantu birimo! Jeanne Dufashwanayo, Tuyisenge Jeannette na Byukusenge Claire, ni impano zizagira amateka y’uko zahoze zirebwa nk’izitagaragara, ariko zikaza gutungura isi yose nyuma y’uko zizaba zarahawe amahirwe yo gucana itabaza ryazo mu ruhando rwa Gospel.
Igitekerezo mfite nuko kuruhande rwange ndabasabira imbaraga,zo Gukomerera mumurimo w’lmana, nubwo abantu batabitaye,bakorere uwabahamagaye,kdi namwe paradise uruhare rwanyu murarukorapeee, dukomeze dukore share na subscribe.lmana ibe murubande rwabo