Akenshi iyo abahanzi ba Gospel bamaze kugera ku rwego rwiza ari byo ab’ubu bita "kugafata", batangira kwima amatwi abo bahoze bavugana nabo, si bose ariko benshi muri bo niko bameze.
Uyu munsi Paradise.rw irakebura abaramyi, tubasaba gufatira urugero kuri Liliane Kabaganza wamamaye muri Rehoboth Ministries ariko ubu akaba ari umuhanzikazi ku giti cye ndetse ukomeje kwerekwa urukundo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Liliane icyamamare mu muziki wa Gospel aherutse gushyira hanze igihangano gishya cyitwa "Shimwa Mana", cyaje gikurikira "Tumbira Yesu", "Amashimwe" na "Dufite Aheza". Uyu mubyeyi akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Yesu Ndakwihaye" na "Yakoze Imirimo".
Isomo abahanzi ba Gospel bakwiriye kwigira kuri Liliane Kabaganza ni uguca bugufi. Yakirana urugwiro buri umwe umugannye kandi koko ni byo bikwiriye abagabura ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Byakugora kubona umuntu wutswe inabi na Liliane Kabaganza.
Urugero rw’abaramyi bakwiriye kwikubita agashyi, ni bamwe basabwa ubufasha, ariko aho gusobanurira umuntu niba bishoboka cyangwa bidashoboka, ahubwo bagasubiza umuntu mu mvugo idakwiriye abana b’Imana. Kandi ikibabaje banabikora bagenzi babo b’abahanzi.
Urugero hari umunyamakuru wigeze guhishura ko hari umuhanzi ukomeye wahamagaye itsinda rikomeye hano mu Rwanda ry’umugabo n’umugore, abasaba imikoranire mu mushinga bari baramwemereye, "bamurya Seen" neza neza.
Amakuru ahari ni uko yabahamagaye inshuro zirenga ijana batamwitaba ndetse batanasubuza ubutumwa bugufi (SMS). Ubwo se koko twaba turi abakozi b’Imana bwoko ki!! Byari kuba byiza iyo bamubwira ko ibyo ari kubasaba bidashoboka, cyangwa niba ari n’ikiguzi bashaka bakakimubwira.
Hari andi makuru aherutse kundya mu mutwe aho umunyamakuru mugenzi wanjye yambwiye inkuru yamubabaje yumvanye inshuti ye. Iyo nkuru ni iy’umuramyi wemerwa n’ibihumbi n’ibihumbi hano mu Rwanda no hanze, witwaye nabi rwose i Burayi, ni ukuri akwiriye kwicuza.
Hari abana b’abanyeshuri bamusabye ko yazabataramira ku ishuri bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana, ariko aho kugira ngo ababwire ko bidashoboka cyangwa ibyo basabwa kugira ngo bagere ku ndoto zabo, yababwiye ibintu n’umupagani atavuga.
Abo bana bamubwiye udufaranga babasha kubona harimo utwo kumwitaho mu buryo bwa hoteli, abacuranzi n’abaririmbyi be bakitabwaho n’amatike y’indege. Yahise ababwira ijambo ribi cyane, ababwira ko ayo mafaranga bashaka kumuha ari macye cyane, ngo ibyiza nibayirire bite ku masomo ni byo byabajyanye.
Liliane Kabaganza, umubyeyi uca bugufi cyane
Ni imvugo mbi rwose. Ntiwumve ko ari ibya kera ahubwo byabaye muri uyu mwaka, nta n’iminsi 50 irashira. Abaramyi bafite bene izi mvugo bakwiriye kuzirikana ko baririmbira Imana bityo n’imvugo zabo zikwiriye kuba zubahisha Imana.
Nibafatire urugero kuri Liliane Kabaganza!. Iyo uvuse izina ry’umuhanzikazi Kabaganza Liliane usigaye utuye muri Kenya, uhita wibuka ijwi ryiza riryoheye amatwi muri korari Rehoboth dore ko yari umwe mu nkingi za mwamba muri yo, nyuma yatangiye guhanga indirimbo ze giti aho yasohoye ibihangano bitandukanye.
"Imana ikomeze igushyigikire. Imyaka nyinshi kweri. Imyaka ibaye itandatu tuhatangiye (muri Kenya)". Aya ni amagambo ye ubwo twaganiraga ku kwimuka kwe aho asigaye atuye muri Kenya, gusa anyuzamo akaza mu Rwanda mu bikorwa by’umuziki no gusura inshuti n’umuryango.
Ni abahanzi bacye bashobora gutekereza gusabira umugisha abandi bakozi b’Imana. Babikora gute batanubahana hagati yabo? Ese ni ishyari ribibatera cyangwa ni akazi kenshi baba bahugiyemo ku buryo mugenzi wawe yaguhamagara inshuro 100 utabibona?
Umubyeyi Liliane Kabaganza arabasaba gushyigikirana no kurangwa n’urukundo. Ati: "Ndabasaba cyane gukomeza urukundo no gushyigikirana kandi barimo kubikora neza bikanezeza (Mu bumwe n’urukundo no gushyigikirana niho hari imbaraga".
"Ndabasaba cyane kongera amasengesho no guca bugufi kurushaho uko barushaho guca bugufi ni bwo icyubahiro cyimana kirushaho kuzamuka" - Liliane Kabaganza ahugura abaramyi bagenzi be mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mu mezi macye ashize.
Umuhanzikazi Kabaganza Liliane ni umubyeyi wicisha bugufi utifata nk’ibindi byamamare ushobora gushaka ngo ubagishe inama mu by’ubuhanzi ntibapfe kukwakira. We akwakira ntacyo arebyeho. Si ukumutaka, ahubwo twige kuvugisha ukuri mu buzima bwacu.
Ni we tuvuze mu bahanzikazi bakora umuziki wa Gospel, ubutaha tuzababwira umuhanzi w’umugabo ukwiriye gufatirwaho icyitegererezo n’abandi bahanzi, kandi erega aranazwi uwo nta wundi ni Bishop Aime Uwimana. Tuzamugarukaho birambuye mu nkuru yacu y’ubutaha.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "YESU NDAKWIHAYE" YA LILIANE KABAGANZA