Mu mezi atagera kuri abiri, Israel Mbonyi yari amaze gusohora indirimbo eshatu zo kuramya no guhimbaza Imana mu Giswayile, zirimo imwe nshyashya yitwa Nita Amini n’izindi ebyiri yasubiyemo akazihindura mu Giswayile.
Izo ni Amenisamehe na Malengo (Ya Mungu), ibyatumye Abanyarwanda batangira kwirakaza, kubera gutekereza ko atazongera gukora indirimbo ziri mu Kinyarwanda bumva.
Ibi byatangiye ubwo yakoraga indirimbo “Nina Siri” igakundwa igakundwa n’abo mu bihugu bikoresha Igiswayile. Nyuma yaho yasohoye izindi ebyiri ziri mu Kinyarwanda harimo iyitwa “Ndashima” n’iyitwa “Tugumane”, ariko zo ntizakundwa cyane ugereranyije na “Nina Siri.”
Ukwezi k’Ugushyingo yasohoye “Nita Amini”, yo irakundwa cyane, irusha za zindi ebyiri yari amaze gusohora. Abantu babifashe nk’ibisanzwe kuko batekerezaga ko azajya avangavanga, ariko bakagira n’impungenge bibaza impamvu ari gukora indirimbo mu Giswayile.
Mu mpera z’Ugushyingo, yafashe indirimbo yakoze mu mwaka wa 2019 yitwa “Yankuyeho Urubanza”, ayihindura mu Giswayile, ayikora mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ayita “Amenisamehe”.
Iki gihe byatangiye kuvugwa ko yabonye “Nina Siri” yigaruriye Afurika akaryoherwa, akaguma muri uwo mujyo wo gukora indirimbo mu Giswayile. Abenshi ntibari bazi ko ari indirimbo yasubiyemo. Bagize ngo ni inshyashya asohoye.
Bidatinze, impaka zabaye nyinshi, abantu batangira kumurakarira ubwo yasohoraga indirimbo ya gatatu yikurikiranya mu Giswayile, ikaba yari iya kane isohotse iri muri uru rurimi.
Yafashe indirimbo yakoze muri 2014 yitwa “Nzi Ibyo Nibwira”, ayihindura mu Giswayile na yo, ayikora mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ayita “‘Malengo ‘(Ya Mungu).’”
Umwe mu basesenguzi b’abanyamakuru ukorera kuri channel ya YouTube yitwa ‘Ibaze TV’ yagize ati: “Israel Mbonyi ahemukiye Abanyarwanda cyane arabababaza.”
Mu gusobanura iyi nteruro, yavuze ko uyu muhanzi atagikunze Abanyarwanda ukundi kandi bari abakunzi be, akisangira abafana b’inzaduka bavuga Igiswayile, akirengagiza Abanyarwanda bamufana kandi bamukunda kuva kera agitangira umuziki.
Yavuze ko Israel Mbonyi yikundiye abo mu bindi bihugu bivuga Igiswayile. Ngo burya abafana barimo ibice bibiri. Hari abafana umuntu banamukunda, hakaba n’abinzaduka baharara. Yavuze ko ab’inzaduka azajya abakorera indirimbo akirengagiza abo bamaranye imyaka bamufana kandi bakamukunda.
Muri iki gitondo cyo ku wa Kane, ku itariki 21 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi aciye impaka asohora indirimbo yo mu Kinyarwanda, ariko umutwe wayo wari wongeye guhangayikisha abafana be bazi Ikinyarwanda gusa. Yari yabanje gushyiraho integuza (premiere) y’indirimbo yitwa “Jambo”. Iri zina ryatumye bamwe bakeka ko iraba iri mu Giswayile na yo.
Ibinyuranye n’ibyo, iyi ndirimbo iri mu Kinyarwanda kandi iryoheye amatwi. Biragaragara ko na yo iramuzamurira igikundiro, cyane ko aherutse no kwegukana ibihembo bibiri, icy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi n’icy’umuramyi witwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, mu bihembo bya IMA (Isango na Muzika Awards) bitangwa na Televiziyo ikaba na Radiyo, Isango.
Ku rundi ruhande, ibyo Israel Mbonyi akora birakwiriye kuko aho yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga Igiswayile, nubwo i Mulenge yavukiye bavuga n’Ikinyarwanda.
Asohoye iyi ndirimbo mbere y’iminsi ine gusa ngo akorere igitaramo mu nzu yagenewe imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya BK Arena. Ni igitaramo yise Icyambu concert edition 2 bivuze ko kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri kitwa iryo zina. Mu 2022 yakoze igitaramo kitwa Icyambu concert edition 1 muri iyi nzu.
Israel Mbonyi arataramira abakunzi ba Gospel kuri Noheli muri BK Arena
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "JAMBO" YA ISRAEL MBONYI