× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yujuje ibihumbi 500 kuri Instagram

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yujuje ibihumbi 500 kuri Instagram

Umuhanzi u Rwanda rwishimira ko rufite, Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yujuje abamukurikira (followers) ku rukuta rwe rwa Instagram bagera ku bihumbi 500.

Kuri iki Cyumweru, ku itariki 21 Mutarama 2024.ni bwo Israel Mbonyi yanditse aya mateka yo kuzuza aba followers ibihumbi 500.

Ni ibintu byamushimishije cyane kuko na we ubwe yahise abishyira kuri story ye ya Instagram ahagana mu masaha ya saa sita, ashimira buri umwe wese wagize uruhare muri iki gikorwa.

Niba na we uri mu bamukurikira kuri Instagram, uri mu bo yashimiye kandi birakwiriye kuko wabigizemo uruhare rukomeye.

Niba utamukurikira, uyu ni wo mwanya ugashyigikira umuhanzi nyarwanda ukora ibishoboka byose ngo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana urenge mu Rwanda ugere mu Burundi, muri Uganda, muri Kongo, muri Tanzaniya no mu bindi bihugu byose bidahana imbibi n’u Rwanda.

Ubutaha naba yujuje miliyoni y’abamukurikira, na we uzabe uri mu mubare w’abagomba gushimirwa kandi biri vuba cyane.

Kuva kera Israel Mbonyi yakoze ibikorwa byinshi cyane mu muziki ariko bigeze muri 2023 biba akarusho.

Muri uyu mwaka wa 2024, kugera ubu nta gihangano arashyira hanze ariko imibare y’abamukurikira iracyazamuka.

Abenshi mu bujuje uyu mubare ibihumbi 500 by’abamukurikira, ni abakuruwe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu mwaka ushize.

Videwo ye ya mbere yarebwe cyane ku rukuta rwe rwa Instagram ni iyo yashyizeho ku itariki 22 Ukuboza 2022, ari kugaragaza muri Kigali BK Arena, aho yari agiye gukorera igitaramo yise Icyambu Live Concert ku nshuro ya mbere.

Ni igitaramo cyabaye kuri Noheri y’uwo mwaka, ku itariki 25 Ukuboza, icyo gihe akaba yaranditse amateka ya mbere mu Rwanda yo kuzuza abafana muri iyi nzu yagenewe ibikorwa birangajwe imbere n’imyidagaduro. Iyi videwo imaze kugira views ibihumbi 384.

Indi videwo yo kuri Instagram ya Israel Mbonyi yagize views nyinshi ni iy’indirimbo Amenisamehe yashyizeho ku itariki 24 Ugushyingo 2023. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 316.

Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa Niyo yasohotse ku itariki 28 Ukuboza 2023. Kuri uyu munsi, ku rubuga rwa YouTube ho afite abarenga ibihumbi 870 bakoze subscribe.

Israel Mbonyi yishimiye kuzuza ibihumbi 500 kuri Instagram

Israel Mbonyi akomeje kwerekwa urukundo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.