× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itangazamakuru rimariye iki impano zirundiye mu ntara ko zimeze nk’uburo bweze butagira abasaruzi?

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Itangazamakuru rimariye iki impano zirundiye mu ntara ko zimeze nk'uburo bweze butagira abasaruzi?

Abanyempano mu nta ni uburo bweze bwabuze abasaruzi.

Tubivuze ntitwabimara, uburyo bamwe babura ubushobozi bwo kwigaragaza, ngo babashe gusohora no gushyira ahagaragara ibihangano byabo, abamaze kubona ubwo bushobozi bwo kwinjira muri Studio indirimbo zabo zigaramye kuri channel za Youtube zabo nazo twavuga ko zidakurikiranwa.

Umumaro w’Impano zikizamuka

Twagiye tubona abaririmbyi benshi bafite izina ariko badatanga ibintu byiza ku bakunzi babo cyane cyane mu gihe cy’Ibitaramo bya Live cyangwa batunguwe mu biganiro kuri Radio na Televiziyo, yaririmba ukumva urusaku gusa.

Birashoboka rwose ko watumbagira umunsi umwe ukaba wamenyekana igihugu cyose kikamenya ibikorwa byawe. Kuko hamwe n’Imana ndetse n’itangazamakuru ryashyizemo akabo cyane iyo ari igihe cyawe, biraguhira ukamamara.

Abahanzi bashya kandi bakizamuka ahanini bahinyuza abakuru, bigatuma habamo ukutirara ndetse bigaha abakuru umurava wo gukora cyane nk’uko bakunda kuvuga ngo umwana adufatanye umujyi.

Paradise.rw yakunze kubibona ku bahanzi bamwe na bamwe bakundaga kumara igihe badasohora indirimbo badakora ibitaramo ariko babona umwana aravumbutse bigatuma bongera kwiyumvisha ko babatwara ibibanza byabo ndetse ko bakwiriye gukora kugira ngo batazazima.

Iyi ni imyumvire ndetse ni igitekerezo bwite cy’umwanditsi ariko uwabaza uwo ari we wese yakubwira ko izi mpano zikunda kugaragara mu baririmbyi bibera mu ntara zifite umumaro ukomeye cyane kuko bamwe bafasha amatorero yabo kuzamuka, abandi bagasusurutsa ibitaramo mu ntara ndetse n’abandi bagatanga agahe keza mu birori bitandukanye. Wibuke kandi ko abahanzi bakomeye dufite muri Gospel, abenshi bazamukiye mu Ntara.

Ubushobozi bw’aba banyempano

Mu miririmbire byaba ukuyobora ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza (Worship Leading), byaba abacuranzi (Musicians), byaba gukora neza ku rubyiniro (stage), usanga byihariye cyane nka 70% ku ijana mu mujyi wa Kigali usanga ari abavantara [inkomoko yabo ni mu ntara].

Hari umuntu wakundaga kubona mu itorero umuntu uririmba neza agahita avuga ko ari umunya-Rubavu cyangwa umunya-Musanzi cyangwa umunya-Huye, n’ahandi. Impamvu ibitera ni uko utwo Turere tuvuze twatanze abaramyi beza cyane dufiye uyu munsi wa none.

Nyamara aba banyempano tubona mu ntara barashoboye nabo ndetse bakunda kuvamo abasitari bakomeye. Itangazamakuru rishobora kuba ryaribagiwe ko mu Ntara ari yo sooko cyangwa igicumbi cy’umuziki wa Gospel dufite uyu munsi wa none.

Mu minsi ishize twumvise inkuru y’Igitaramo cy’umwe mu banyempano beza i Musanzi umuhanzikazi Anto [Antoinette Iraguha] wanubatse izina muri ako gace k’Amajyaruguru cyane cyane i Musanzi, igitaramo cye cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Gospel barimo Bosco Nshuti, ama Worship Team atandukanye, abahanzi bagenzi be bazwi muri Musanze nka Vincent Hodari, abashumba, aba Mc n’abanyamakuru b’imyidagaduro aho i Musanzi.

Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse bigaragarira buri wese ko uyu munyempano yashyigikiwe n’itorero ryaba iryamwakiriye rya Evangelival Restoration Church, umuryango we ndetse n’itangazamakuru rikorera i Musanze nka Radio y’abaturage (RC Musanzi) n’iyigenga Energy Fm

Mu gitaramo cy’umuhanzi Anto, imiririmbire yari ku rwego rushimishije byaba uko we yakoze amurika alibumu ye ndetse n’abandi bahanzi yatumiye muri icyo gitaramo.

Bipfira he ?

Bwamwe mu bitabiriye iki gitaramo bavuga ko basanze aho i Musanze abasore bakora neza ku rubyiniro (stage) barimo Vincent Hodari n’abandi benshi ariko bakibaza impamvu ibihangano byabo bitazwi ku rwego byakabaye bizwiho.

Iki ni icyuho buri wese yabonye ndetse kigaruka ku mpaka zo mu bihe bya mbere abahanzi bakizamuka bakundaga gushinja itangazamakuru kubadindiza no kutabasha.

Ni ikintu cyakunzwe kutavugaho kimwe aho abahanzi bashinjaga itangazamakuru ko ribananiza bamwe mu banyamakuru bakabaka ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’igitsina ngo bakunde bacurange ibihangano byabo, babakire mu buganiro n’ibindi.

Hakorwa iki ?

Kuko byamaze kugaragara ko icyuho kiri hose haba mu bahanzi ubwabo ndetse n’itangazamakuru buri wese mu byo akora akwiriye kubanza kwiyumvisha ko mu ntara hari impano zeze nk’uburo bwabuze umusaruzi.

Aba banyempano benshi muri bo barashoboye kandi baryoshya bya bitaramo bikomeye ndetse n’ibihangano byabo byaryoshya ibiganiro ku ma Radio na Televiziyo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URAHEBUJE" YA ANTOH

RYOHERWA NA "BIRAREMA" YA ANTOH FT ALEXIS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.