Apostle Masasu na Pastor Lydia U. Masasu, bafunguye ku mugaragaro igiterane ’Septenna’ kibaye ku nshuro ya Kane.
Kuri iki cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 ni bwo Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryatangiye igiterane cy’iminsi 7 cyiswe ’4th Septennium Celebration’. Kizasoza kuri 16 Ukwakira.
Ku ikubitiro abakozi b’Imana 13 bakomeye ku isi batumiwe muri iki gihe cya ’Septenna’ bakaba biganjemo abavuye mu bihugu bitandukanye ku isi.
Apostle Masasu na Lydia U. Masasu ni bo batumiye bakaba bari bunakire aba bakozi b’Imana
Gahunda ya Septenna iteganyijwe muri ubu buryo bukurikira; Kuwa mbere (Rubavu-Kigali), kuwa kabiri (Huye-Kigali), kuwa gatatu (Kigali-Rwamagana).
Ihuriro ry’urubyiruko rizaterana kuwa mbere no kuwa gatatu ku Kimisagara naho Ihuriro ry’abashanye rizaterana kuwa mbere no kuwa gatatu i Masoro.
Pastor Chris Ndikumana wa Kanguka Burundi ari mu bakozi b’Imana bazitabira iki igiterane. Pastor Hortanse wo mu Rwanda nawe ari mu bakozi b’Imana bazitabira iki giterane.
Iki giterane kibaye ku nshuro ya kane