"Reka Ndate Imana Data" niyo ndirimbo yatumye benshi bamumenya. Ni umusore muto utari gito mu muziki usingiza Imana mu njyana Gakondo yihebeye. Ku nshuro ya mbere, uyu mutaramyi agiye gukora igitaramo yise "Ibisingizo bya Nyiribiremwa".
Iki gitaramo "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kizaba tariki 20/08/2023 muri Camp Kigali nk’uko Josh Ishimwe yabitangarije Paradise.rw. Mu myaka Ibiri amaze akora umuziki gakondo, ni inshuro ya Mbere agiye gukora igitaramo.
Kwinjira mu gitaramo cya Josh Ishimwe ni amafaranga 5,000 Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 15,000 Frw na 20,000 Frw. Ni mu gihe kandi ameza y’abantu Batanu ari 250,000 Frw.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira arimo kugurishirizwa kuri Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethsida Holy Church (Gisozi), Saint Famille, EAR Remera no kuri Camelia mu Mujyi ahazwi nko kuri CHIC.
Hashyizweho uburyo bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ hakoreshejwe Kode *182*8*1*604473#.
Josh Ishimwe yavuze ko mu gitaramo cye hazabamo umunezero wo kuramya no gusenga Imana ndetse abakunzi be bazitabira bazagira umugisha wo kumva ibyiza byinshi yabateguriye. Ati “Muzaze dufatanye guhimbaza Imana kandi izatugirira neza”.
Amakuru ahari ni uko mu minsi ya vuba hatangazwa abaririmbyi bazafatanya na Josh Ishimwe muri iki gitaramo cye. Biravugwa ko hashobora kuba harimo amakorali menshi, abahanzi bakaba ari bacye, icyakora nta cyo nyiri ubwite aratangaza ku bijyanye n’abo bazafatanya.
Josh Ishimwe avuga ko yahisemo gukora umuziki gakondo kuko ngo akunda umuco nyarwanda. Ati “Impamvu nahisemo gukora gakondo, icya Mbere nuko nkunda iby’iwacu bishingiye ku muco wacu. Ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y’umuco wacu duhuriyeho, twisangamo nk’abanyarwanda”.
Igitaramo udakwiriye kuburamo