× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Justin Syokau yibasiwe n’abavuga ko kuva mu muziki wa Gospel agafungura urusengero ni ukuzamura urwego rwa business

Category: Artists  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Justin Syokau yibasiwe n'abavuga ko kuva mu muziki wa Gospel agafungura urusengero ni ukuzamura urwego rwa business

Umuhanzikazi Justin Syokau wo muri Kenya mu gisata cya Business, akomeje kwibasirwa n’abantu ku mbuga nkorenyambaga uko bwije n’uko bukeye nk’uko biri mu nkuru yanditswe na Gafla kimwe mu binyamakuru byo Kenya.

Iyo nkuru yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Justina slokau quitting gospel music to venture into church ministry is business upgrade’, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo ‘Justina Slokau kureka umuziki akajya mu gushinga urusengero n ukuzamura urwego rwa buzinesi’.

Ibi bijya kujya hanze yari yavuze ibi mu kiganiro ko ‘abantu rwose murandembeje, urwango munyanga kuko ndirimba ni rwinshi cyane. Mba nibaza ni iki mushaka ko mbakorera mu by’ukuri, iyo mbaririmbiye mwagakwiye kuba mwishima, mpora mbasaba kunshakira akazi niba mudashaka ko mbaha imiziki ariko muguma kuntuka no kunyiha.’

Akomeza atsimabarara ko azabivamo akishingira urusengero rwa Online kuri facebook ati; "Indirimbo 2023 niyo izaba iya nyuma, kuko uburyo munyiha bimaze kundembya, ngiye gufungura urusengero online kuri facebook, aho abantu bazajya baza bagasenga ndetse bakanahanurirwa."

Ibi ni byo byateje amagambo menshi kurushaho kugeza ubwo bavuze ko yaguye buzinesi kuko urusengero ni rwo rwinjiza menshi. Mu minsi ishize nanone aherutse gusangiza abantu uburyo yagize urushako rubi, aho yakubitwaga agahozwa ku nkeke, akaburira amahoro mu rugo iwe kandi yararushatsemo byemewe n’amategeko.

Ibyo yabitangarije kuri instagram, ubwo yategurizaga abantu isabukuru y’umwana we yabyaranye n’umugabo witwa Johnstone Vundi Musyoka, uvuka mu muryango unavukamo Kalonzo Musyoka wagiye wigaragaza cyane muri leta ya Kenya aho yakoze mu biro bya Perezida muri za 2008, akaza kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahango n’izindi nshingano yagiye ahabwa mu gihugu.

Nubwo uyu muhanzikazi yagaragazaga agahinda gakabije aterwa no kuba yarashakanye n’umuvandimwe wa Musyoka, abafana be baramwihaye bamubwira ko akwiriye gukura amaboko mu mifuka agakorera amafaranga yo kurera umwana we, abamushyigikiye bo bari mbarwa.

Gusa kugeza ubu Justina Slokau yakomeje umuziki akaba anaherutse gusohora indirimbo nshya ukwezi gushize, yayise ‘Kimeturamba’, akaba anafite Justina Hope initiative, umuryango ugamije ibikorwa by’ubugiraneza, gufasha abana b’abakorwa, no gutanga ibikoresho by’isuku. Yanaje kugirwa amahirwe kuko ubu ni Brand Ambassador wa Comfort Home.

Justin Syokau avuga ko arambwiwe abamwibasira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.