× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kimwe cya kane gusa cy’abayobozi ba Gatolika ni bo bemera ko Adamu na Eva babayeho koko

Category: Analysis  »  10 June »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kimwe cya kane gusa cy'abayobozi ba Gatolika ni bo bemera ko Adamu na Eva babayeho koko

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abihayimana benshi bo mu idini rya Gatolika batemera ko Adamu na Eva bari abantu nyabo, nk’uko abandi bavugabutumwa babyemera.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko gusa kimwe cya kane cy’abapadiri Gatolika bemera badashidikanya ko Adamu na Eva bari abantu babayeho koko.

Ibi bitandukanye cyane n’abandi bavugabutumwa (Evangelical) aho 80% by’abapasiteri babyemera by’ukuri, ndetse na 89% by’abapasiteri b’amatorero y’abirabura (Black Protestants).

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’Ubushakashatsi bw’Igihugu ku Bayobozi b’Amadini (National Survey of Religious Leaders) ndetse byasobanuwe birambuye n’urubuga Graphs About Religion rubicisha kuri Substack.

Ubushakashatsi bwagaragaje itandukaniro rikomeye mu myizerere y’abayobozi b’amadini atandukanye ku bijyanye n’imyemerere nk’iy’ijuru n’umuriro, ibitangaza, kubaho kw’Imana, ndetse n’ukuri kw’Ibyanditswe Byera.

Ubwo babazwaga niba bemera “nta gushidikanya” ko Adamu na Eva babayeho nk’abantu nyakuri, 25% gusa by’abapadiri Gatolika n’abavugabutumwa bo mu madini akomeye ya Protestants barabyemeye. Ibi bitandukanye n’abapasiteri b’amatorero ya Evangelical n’ay’abirabura bemeje ko babyemera byuzuye.

Ku bijyanye n’ukwizera umuriro utazima (Hell), 93% by’abapasiteri b’amatorero ya Evangelical barawemera, ugereranyije na 70% by’abapadiri Gatolika na 45% by’abayobozi b’amadini akomeye ya Protestant.

Ku bitangaza nko ku gukira kw’abarwayi, 84% by’abapasiteri ba Evangelical n’78% by’abapadiri barabyemera.

Ku bijyanye n’ukwemera Imana, 98% by’abapasiteri b’Evangelical n’89% by’abayobozi b’itorero ry’abirabura barabihamya. Gatolika bari ku kigero cya 85%, 26% bavuze ko bemera ariko bafite gushidikanya.

Inkuru tuyikesha The Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.