× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Knowless Butera yahishuye ikintu gikomeye ari gusengera, Gahongayire, Sarah na Manzi bifatanya nawe

Category: Entertainment  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Knowless Butera yahishuye ikintu gikomeye ari gusengera, Gahongayire, Sarah na Manzi bifatanya nawe

Umuhanzikazi Buteka Knowless ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi yabakoreyemo umurimo w’umuririmbyi muri Maranatha Family Choir, yahishuye ko ari ku mavi asaba Imana ngo imwagurire kwizera.

Knowless Butera uri kwigira Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), yatangaje ibi kuri iki cyumwru tariki 01 Ukwakira 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko. Ni nyuma y’imyaka 2 akoze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ariyo "Asante" yakoranye na Aline Gahongayire.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless Butera yagize ati "Ndasenga ku munsi wanjye w’isabukuru w’amavuko, ngo kwizera Imana kwanjye gukomeze kwiyongera uko nkura kandi mbone ihumure mu rukundo rw’Imana. Icyubahiro ni icy’Imana".

Ibyamamare birimo Aline Gahongayire, Sarah Uwera, Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2026 akaba n’umukobwa wa Diana Kamugisha; Nelson Manzi, Sandrine Isheza, Ally Soudy na Platini P, bifatanyije na we ku munsi w’ingenzi kuri we bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Benshi bamwise umwamikazi, abandi bamwita umunyaburanga butangaje.

Umugabo we akaba n’umujyanama we mu muziki, Ishimwe Clement yagize ati "Kuri uyu wa 01 Ukwakira umumalayika yavutse. Isabukuru nziza kuri wowe rukundo, uri umugisha ku bakobwa bose nanjye ndetse n’abandi bantu benshi ku Isi. Turagukunda cyane. Mumfashe mwese kwereka Umwamikazi kumva ko asadasanzwe. Isabukuru nziza nanone mukunzi".

Mu ndirimbo "Asante", Knowless na Aline baragira bati: "Nciye bugufi, uko unyitaho Mana, ku mbabazi zawe, reka mvuge nti ntujya utuma nkorwa n’isoni uhorana nanjye iteka. Asane. Umutima wanjye wuzuye amashimwe, iyo ataba kubwa we simba nkiriho, umwnzi ashaka kumfata maze ngo angire imbata, ariko ukamunyaka ku bw’ubuntu we".

Knowless aheruka gukora indirimbo ya Gospel yitwa Asante

Knowless mu minsi micye araba ari Doctor

Yaraswe amashimwe n’abarimo Clement, Gahongayire na Sarah Uwera

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ASANTE" YA KNOWLESS NA GAHONGAYIRE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.