× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu Burayi: Kiliziya iri kwemerera Abakirisitu kuganira na Yezu w’ikoranabuhanga

Category: Technology  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mu Burayi: Kiliziya iri kwemerera Abakirisitu kuganira na Yezu w'ikoranabuhanga

Mu mujyi wa Lucerne, mu Busuwisi, imwe muri kiliziya zikomeye muri Gatolika kandi ishaje mu gihugu, yashyizeho uburyo bushya bwo kuvugana na Yezu, binyuze mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI).

Muri iki gikorwa cyiswe “Deus in Machina”, bashyize “Yezu w’Ikoranabuhanga” mu cyumba cy’amasakramentu (confessional booth, icyumba cyangwa akazu kaba muri kiliziya Gatolika, aho abakirisitu bajya gusabira imbabazi, penitence, ku byaha byabo no kwakira amasakaramentu y’ubwiyunge, sacrament of reconciliation), aho Abakirisitu bashobora kuganira n’iki gikoresho mu ndimi zirenga 100.

Ibisubizo bitangwa bishingiye ku nyandiko za Kiliziya ndetse no ku buryo AI isesengura amakuru mu gihe nyacyo, bigamije kureba uburyo abantu bashobora kuganira bifashishije ikoranabuhanga.

Abashyitsi barenga 1,000 bamaze kugerageza ubu buryo, bamwe babyumva nk’igikorwa gifite igisobanuro gikomeye, abandi bakabona itanga ibisubizo bimeze nk’ibisanzwe, ibyatumye havuka impaka ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu myemerere no mu gusobanukirwa ukwemera.

Nubwo gushaka kuganira na “Yesu w’ikoranabuhanga” bishobora gutanga ibisubizo byihuse kandi bishingiye ku nyandiko z’iyobokamana, umuntu akwiriye kwibuka ko uburyo nyakuri bwo gusabana na Yezu buri mu isengesho, mu mutima no mu gushaka kumva Imana mu buzima bwo mu buryo bw’umwuka, kandi ko ikoranabuhanga ridashobora gusimbura ukuri, urukundo n’umwuka w’Imana uvugwa mu Ijambo ryayo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.