Vestine na Dorcas ni amazina atandukanye n’ay’abandi mu muziki wa Gospel nyarwanda. Si uko bazwi mu itangazamakuru gusa, ahubwo bazwi na rubanda rugufi: mu mijyi no mu byaro, ku bana, abakuru n’abakecuru.
Indirimbo zabo zirigera no ku bataragera ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma baba bamwe mu bahanzikazi b’abakobwa bazwi kandi bakunzwe cyane mu Rwanda.
Bavukiye mu muryango wubaha Imana mu Karere ka Musanze, bakurira mu itorero rya ADEPR, batangira kuririmba bakiri bato muri Sunday School no muri Korali ya Goshen.
Impano yabo idasanzwe yatumye mu 2018 batangira urugendo rw’umuziki ku giti cyabo, bakora covers basubiramo indirimbo z’abandi bantu. Mu 2020, binyuze ku bufatanye na MIE, basohoye indirimbo “Nahawe Ijambo” yabahinduye izina rikomeye mu Gihugu hose.
Nubwo bagiye banyura mu bihe bigoye birimo impaka z’imiyoborere, ibihuha n’inkuru nyinshi zavuzwe cyane kuri Vestine by’umwihariko, bakomeje gutera imbere.
Album yabo ya mbere yamuritswe mu gitaramo gikomeye kuri Camp Kigali, bagenda hanze y’Igihugu, batangira no kuririmba mu ndimi mpuzamahanga nko mu ndirimbo “Yebo (Nitawale)” yarenze imbibi z’u Rwanda ikagera kuri za miriyoni z’abayirebye kurusha izindi zabo.
Mu 2025, Vestine yakoze ubukwe bwavuzwe cyane, buza no gukurikirwa n’indirimbo n’ibiganiro byagaragaje ko ubuzima bwabo butari burimo ibyiza gusa, ko ahubwo ari urugendo rufite ibyishimo n’ibigeragezo.
Nubwo habayeho ibibazo mu buzima bwite, izina rya Vestine na Dorcas ryakomeje kuba irikomeye, rihabwa n’igihembo cy’Abaramyi b’Umwaka muri Diva Awards 2025.
Vestine na Dorcas ni urugero rugaragaza ko impano, iyo ihujwe n’ukwizera, kwihangana n’igihe, ishobora kuva mu hasi ikagera ku rwego mpuzamahanga, igasiga amateka adasibangana mu muziki wa Gospel.
Reba video ikubiyemo amateka arambuye ku rugendo rwabo rutangaje