umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo yise Ntumpeho.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024 ubwo u Rwanda n’Isi yose batangiraga Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo yise Ntumpeho.
Iyi ndirimbo Ntumpeho ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ikanarwanya abafite ingengabitekerezo baba bagamije no kuyishyira mu bandi, ari bo Theo Bosebabireba abwira ati: “Ntumpeho.”
Theo Bosebabireba yaririmbye ati: “Niba upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda sindimo, Ntumpeho.” Yakomeje agira ati: “Niba ufite ingengabitekerezo yayo sindimo, Ntumpeho.”
Yavuzemo n’abandi bashyigikira abayikoze babahishira, ati: “Wasanga uhishira n’abayikoze, nge sindimo, Ntumpeho.”
Agaruka ku bubi n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: “Jenoside ni mbi, hari abo yagize incike, Jenoside ni mbi, hari abo yagize imfubyi.… Hari imiryango yazimye burundu, Hari abafite ubumuga basigiwe na yo.”
Ku bayihakana, Theo Bosebabireba yagarutse ku mpamvu badakwiriye kubikora agira ati: “Hirya no hino mu Rwanda haracyariho ibimenyetso byayo. Jenoside ni mbi, ntikongere kubaho.”
Agaruka ku bakoze Jenoside agira ati: “Abakoze Jenoside bakwiriye kwigaya, Abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza, Abakoze Jenoside bakwiriye kwihana.”
Asoza atanga ubutumwa ku bantu bose bameze batyo agira ati: “Niba ubiba urwango mu bantu Ntumpeho, Kumena amaraso y’Abanyarwanda, Ntumpeho, Kongera kwikora mu nda, Ntumpeho, Gesenya ibyo u Rwanda rugezeho, Ntumpeho. Niba uri umwanzi w’Igihugu Ntumpeho, Niba ubiba amacakubiri, Ntumpeho”
Yaboneyeho no kwibutsa abamukurikira ko aho yanyujije iyi ndirimbo ari ho n’ibindi bikorwa bye bizajya binyura agira ati: “Nshuti bakunzi ba Theo Bosebabireba, muhawe ikaze mwese mukomeza kutwereka urukundo.
Ibihangano byacu muzajya mubibona binyuze kuri uyu muyoboro. Ushobora gushyigikira umurimo w’Imana dukora ukunda, ugasangiza, ugatanga ibitekerezo kandi ukajya mu mubare w’abadukurikira kuri uyu muyoboro.”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikorwa buri mwaka. Muri uyu wa 2024, u Rwanda ruri mu Cyumweru cyo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu ku nshuro ya 30. Kwibuka birakomeza kugera mu minsi ijana, ni ukuvuga kuva muri Mata kugera muri Nyakanga.