Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha abarokotse no gukomeza kwibutsa amahame yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kate Bashabe, uzwi cyane nk’umunyamideri ndetse n’umutegarugori w’urukundo, ntiyasigaye inyuma. Kate Bashabe asanzwe azwi mu bikorwa by’urukundo byo gufasha imiryango itishoboye, imfubyi n’abana, aho abaremera ibikoresho by’ishuri n’ibindi bibafasha mu mibereho. Ibi bikorwa abikorana umutima w’ukwemera, kuko asanga ari ibyo Imana isaba abayoboke bayo: kugirira impuhwe abababaye no guharanira ubutabera.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kate Bashabe yagaragaje ukwifatanya kwe n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanda ku kuri n’uruhare buri wese akwiye kugira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Muri Mata 1994, mu minsi ijana, muri Jenoside, hishwe Abatutsi barenga miliyoni. Ntiyari intambara yo gusubiranamo kw’abaturage, kandi ntirwari urugomo rutunguranye. Ni Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa nk’uko yateguwe, hibasirwa Abatutsi.”
Yakomeje ashimangira ko ukuri ku byabaye atari igice umuntu afite kwirengagiza, ahubwo ari ibintu bigomba kuvugwa uko biri. Yagize ati: “Ukuri ni ngombwa. Mureke tukuvuge uko kuri: Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ati: “Kuyihakana ni igikorwa kibi. Kurebera ni kimwe no gufatanya n’abagizi ba nabi. Ingengabitekerezo ya Jenoside si amateka yashize gusa; ni ibyago tugihura na byo.”
Kate Bashabe yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside itangira buhoro buhoro, binyuze mu gucamo abantu ibice, ikazamukira mu macakubiri n’urwango, maze igakomeza gukura igihe abantu bahisemo guceceka aho bagombaga kuvuga.
Ati: “Mu Rwanda twahisemo ubumwe, ukuri n’amahoro. Kurwanya ingengabitekerezo bisaba kuvuga – mu ishuri, mu miryango, no ku mbuga nkoranyambaga.
Tuvuge OYA ku rwango.
Tuvuge OYA ku guhakana.
Tuvuge OYA ku ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Yashoje avuga ko kwibuka ari igikorwa cyo kurwanya Jenoside kandi cyo gukomeza kurinda ejo hazaza h’Igihugu. Ntabwo kwibuka ari ukuguma mu mubabaro, ahubwo ni uguhagurukira guharanira ko bitazongera kubaho.
“Buri gihe uba ushyize ukuri aho bamwe bavuze ibinyoma, iyo usangije abandi ubuhamya bw’uwarokotse, cyangwa ugacana urumuri mu gihe cyo kwibuka — uba uri mu rugamba rwo kurwanya jenoside. Ntituzahagarika. Si muri Mata gusa. Ni igihe cyose.”
Ubutumwa bwa Kate Bashabe ni urugero rw’uko abantu bose — yaba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo — bashobora kugira uruhare mu kurinda amateka, mu guhumuriza abarokotse, no mu kurwanya urwango mu muryango nyarwanda.
Kate Bashabe