× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Lil Nas X wiyemerera ko ari umutinganyi yarakaje abakristo ku bwo kwigereranya na Yesu-VIDEO

Category: Entertainment  »  January 2024 »  Our Reporter

Lil Nas X wiyemerera ko ari umutinganyi yarakaje abakristo ku bwo kwigereranya na Yesu-VIDEO

Umuraperi Montero Lamar Hill wamamaye nka Lil Nas X akomeje kunengwa n’abakristo nyuma y’uko yigereranyije na Yesu akabambwa ku musaraba mu ndirimbo ye nshya ’J Christ’.

Lil Nas X uniyemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina (Gay), ubwo yateguzaga indirimbo nshya yise "J Christ", yanenzwe n’abiganjemo abakristo kubera amashusho yayo yakoze mu buryo bwo kubahuka no kumenyera Yesu Kristo ufatwa nk’Umucunguzi w’abatuye Isi.

Lil Nas X yavuze ko iyi ndirimbo ayituye Yesu, birushaho kurakaza benshi bamushinja kwigereranya na Yesu dore ko agaragara ari ku musaraba ndetse hari n’aho ubona yambaye nka Yesu, ndetse aniyerekana ku meza asangira n’abigishwa be (ibi bizwi nka Last Supper).

Ni ibintu yakoze nkana agamije kwamamaza indirimbo ye "J Christ" kandi koko intego ye yagezweho dore ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024 yayishyize hanze, ikaba iri kurangarirwa cyane. Mu masaha 10 gusa imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni n’ibihumbi 200. Ishobora kuzarebwa na za Miliyari.

TMZ yatangaje ko kuva Lil Nas X yasohora aya mashusho benshi bamwibasiye bamugaya ko yarengereye, ndetse bamubwira ko gukoresha ibintu by’iyobokamana mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ze atari byiza. Mu gihe abandi bavuga ko kuba byonyine ari umutinganyi atemerewe kuririmba cyangwa gukoresha amashusho nk’aya ya Yesu.

Lil Nas X w’imyaka 24 yagize ati: ’’Sinzi impamvu mwatunguwe no kubona iriya ndirimbo, erega n’abatinganyi natwe turasenga, njyewe natangiye urugendo rushya rwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel)".

Yavuze ko iyi ndirimbo ’J Christ’ atariyo yo nyine gusa ijyanye n’iyobokamana ahubwo afite nyinshi ateganya gusohora. Ibya Lil Nas X bikomeje kuvugisha benshi by’umwihariko abakirisitu bamwibasiye bamusaba ko yasiba aya mashusho kuko ari ugusebya Yesu nubwo we avuga ko ari ukumuha ikuzo.

Lil Nas X wigereranyije na Yesu, mu mwaka wa 2021 yigeze guca ibintu ubwo yasohoraga amashusho y’indirimbo ’Montero’ yashyizemo amashusho ya Satani amubyinira ndetse akemera ku mugaragaro ko nta kosa ririmo kuba yaramya Satani. Ubu rero benshi ntibumva uburyo yaramya sekibi uyu munsi ngo ejo aramye Yesu.

Mu barakajwe n’ibyakozwe na Lil Nas X harimo umuraperi mu muziki wa Gospel, Bryson Gray, wamaganye ayo mashusho kandi ahamagarira abandi bakristu kubikora. Ati: "Igitekerezo cyanjye ni uko nizera ko Lil Nas X ashobora kuba igitutsi nk’uko byasobanuwe mu Abaroma 1. Ntekereza ko asebya Ubukristo. Asebya Kristo".

Yakomeje abwira Fox News Digital ati "Niyo mpamvu akoresha amashusho ya gikristo kugira ngo abikore. Arimo abikora hamwe n’intego yo kudusebya kuko ni uburyo ari kubonamo abareba indirimbo ye... Ndashaka kubona abakristo benshi babivugaho".

Nubwo bamwe bavugaga ko ibyo Lil Nas X yakoze bishobora gusobanura ari mu nzira yerekeza ku gukizwa, Gray we ntiyabyemeye. Uyu muraperi w’umukirisitu ati: "Niba yari akomeje [niba yari serieux], asabe imbabazi ku byo yakoze kera nk’abandi bose".

Yasobanuye agira ati: "Urasaba imbabazi ku bw’ibyo. Urabyemera. Kandi we, ibyo byose yangije abana mu ruhame. Sohoka rero uvuge ngo ’Ndasaba imbabazi’. Ikirango cyanjye cyampatiye gukora ibi bintu ariko rwose ndabizi mpa ubuzima bwanjye kuri Kristo. Ngiye gusaba imbabazi. Ntabwo ari ko mbyumva. "Uzi ibyo mvuga?"

Gray kandi yibasiye Label y’uyu muraperi kubera gushyira amafaranga inyuma y’ishusho, yita inganda muri rusange "abadayimoni." Ati: "Inganda zose zirwanya ubukristu cyane cyane. Ndatekereza ko zirwanya abantu bose bafite imyizerere yose ya Aburahamu. Ariko ubukristu buragaragara."

Mugenzi we w’umuraperi wa Gospel, Christian Gabbana, yemeye ko niba Lil Nas X ari umunyakuri ku bijyanye no guhinduka, agomba kuvuga ku mugaragaro ukwemera kwe no kureka ibyaha bye. Ati: "Emera mu kanwa kawe ko Yesu Kristo ari Umwami, ntukishyire ku musaraba, cyane cyane nk’umuntu ufite abantu babarirwa muri za miriyoni.

Biroroshye nko gukanda kuri kamera, ukandika, ukavuga uti: "Yesu Kristo ni Umwami. Ndicuza y’ibyaha byanjye. Ntabwo nkiri umutinganyi. Ntabwo nkiri ibyo yakoraga ku isi. Noneho mfashe iki gihe cyo kwatura ko Kristo ari Umwami, kandi ndashaka kubaho ubuzima bwanjye bwose nkamukurikira’. Ibintu byoshye nk’ibyo".

Ibyo Lil Nas X yakoze byababaje cyane abakristo

INDIRIMBO YA LIL NAS X YARAKAJE ABAKRISTO KU ISI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.