× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Manzi Olivier "The Legend" yasubukuye Evening worship izataramirwamo abarimo Nelson Mucyo

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Manzi Olivier "The Legend" yasubukuye Evening worship izataramirwamo abarimo Nelson Mucyo

Umuramyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi, Manzi Olivier ukoresha izina rya "Olivier The Legend" mu muziki wo kuramya Imana, yasubukuye igikorwa yise "The Everning of worship Season II" cyangwa se umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yasobanuye ko iki gikorwa cyatangijwe bwa mbere le 08/03/2020, gusa kiza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19.

Nyuma yo kubona ko ibikorwa bitandukanye bisubukuwe, yahisemo kongera gusubukura uyu mwanya ugamije guhembura ubugingo, binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kumva no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

Kuri iyi nshuro ya 2 iteganyijwe kuri iki cyumweru le 05/03, Olivier The Legend azifatanya n’abaramyi batandukanye barimo Nelson Mucyo, Aliston ndetse na Pastor Rose Ngabo ndetse n’abandi.

Olivier The Legend mu mwaka wa 2021 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Inkuru Nziza" ndetse iza gukundwa bikomeye. Iyi ndirimbo ikaba yari yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer Vicky.

‘The Legend’ yamenyenkanye mu ndirimbo ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’, ’Mpishurira’, ‘Igihango’ n’izindi.

Oliver The Legend ubusanzwe asengera mu itorero New Life in Jesus Ministries, riherereye i Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Avuga ko yatangiye umuziki muri 2013, akaba amaze kugira alubumu zigera kuri eshatu (3). Ni umwuga uyu muhanzi yigeze kuvuga ko ari wo umutunze.

Olivier The Legend yakunzwe mu ndirimbo zirimo Icyo yavuze

Iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ICYO YAVUZE" YA OLIVIER THE LEGEND

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.