Umuramyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi, Manzi Olivier ukoresha izina rya "Olivier The Legend" mu muziki wo kuramya Imana, yasubukuye igikorwa yise "The Everning of worship Season II" cyangwa se umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yasobanuye ko iki gikorwa cyatangijwe bwa mbere le 08/03/2020, gusa kiza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19.
Nyuma yo kubona ko ibikorwa bitandukanye bisubukuwe, yahisemo kongera gusubukura uyu mwanya ugamije guhembura ubugingo, binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kumva no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.
Kuri iyi nshuro ya 2 iteganyijwe kuri iki cyumweru le 05/03, Olivier The Legend azifatanya n’abaramyi batandukanye barimo Nelson Mucyo, Aliston ndetse na Pastor Rose Ngabo ndetse n’abandi.
Olivier The Legend mu mwaka wa 2021 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Inkuru Nziza" ndetse iza gukundwa bikomeye. Iyi ndirimbo ikaba yari yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer Vicky.
‘The Legend’ yamenyenkanye mu ndirimbo ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’, ’Mpishurira’, ‘Igihango’ n’izindi.
Oliver The Legend ubusanzwe asengera mu itorero New Life in Jesus Ministries, riherereye i Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Avuga ko yatangiye umuziki muri 2013, akaba amaze kugira alubumu zigera kuri eshatu (3). Ni umwuga uyu muhanzi yigeze kuvuga ko ari wo umutunze.
Olivier The Legend yakunzwe mu ndirimbo zirimo Icyo yavuze
Iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru
RYOHERWA N’INDIRIMBO "ICYO YAVUZE" YA OLIVIER THE LEGEND