× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbonyi witezweho ibitangaza mu bukwe bwa The Ben yavuguruye indirimbo ye yo mu 2014 ayiririmba mu Giswahili

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mbonyi witezweho ibitangaza mu bukwe bwa The Ben yavuguruye indirimbo ye yo mu 2014 ayiririmba mu Giswahili

Israel Mbonyicyambu, wamenyekanye nka Israel Mbonyi, umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’imyaka irenga icyenda, akoze videwo y’indirimbo ye yitwa ‘Nzi ibyo nibwira’ ariko yayihinduye mu Giswayile.

Ni indirimbo ivuga ku byo wakora niba ushaka kwemerwa n’Imana ndetse no kugira icyubahiro uhabwa na yo. ‘Ibyo bintu wakora nta bindi uretse gushakisha imana, ukayikorera udacogora.

Ushaka kwemerwa n’Imana ntakwiriye kwita ku byo abantu bavuga cyangwa ngo agire isoni mu gihe ari gukora ibyiza kuko abantu ubwabo ntibamukunda. Ahubwo akwiriye kwita ku izina ahabwa n’Imana yamuremye.

Ushaka ubwiza akore ibyiza ubudacogora. Hari mo amagambo avuga ngo ‘Nzi ibyo nibwira kubagirira, si bibi ni byiza. Mugende muhumurize ababaye mubabwire ko hari Imana ibakunda, itajya ihinduka.

Genda usenge wongere usenge, kuko ni ho nzagukiriza.’ Imana yadusanze mu byaha iratubabarira, idusezeranya ubugingo.’

Abenshi mu bumva Ikinyarwanda bazi neza iyi ndirimbo kandi bayifashe mu mutwe, kuko ni indirimbo yakunzwe cyane. Ni yo yari ikunzwe mu zindi ebyiri Israel Mbonyi yari yarashyize kuri channel ye ya YouTube zirimo iyitwa Hari Impamvu n’iyitwa Ku Musaraba.

Ku itariki 20 Nzeri 2014, yasohoye iyo ndirimbo, nyuma y’igihe gito irusha umubare w’abayirebye izo ebyiri zindi zari zarayibanjirije. Kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa YouTube. Iki gihe yari ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa.

Mu mwaka wa 2020, muri Kamena ku itariki 24, yongeye kuyishyira kuri YouTube ariko iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho, akaba yarafashe amashusho mu gihe yari yataramiye abakunzi be, ibyo bita live. Na bwo yarongeye irakundwa cyane, imibare yabayireba irazamuka, kuri ubu igeze kuri miliyoni zirenga 3.5.

Kuri uyu munsi, ku itariki 15 Ukuboza 2023 ayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu Giswayile. Ubu yayise Malengo (Ya Mungu) ariko ibyo ari kuririmba bisa neza neza n’ibyo yaririmbye mu Kinyarwanda kandi injyana ni imwe. Agashya karimo ni uko yayiririmbanye n’abandi nk’abari muri korari kandi mu Kinyarwanda yarayirimbye wenyine.

Ni indirimbo ya kane akoze mu Giswayile, ikaba iya munani mu zo akoze muri uyu mwaka. Ni mu gihe kandi nyuma y’iminsi icumi gusa araba ari mu gitaramo yise Icyambu concert editio 2 (ku nshuro ya kabiri), kizabera muri Kigali BK Arena ku itariki 25 Ukuboza 2023, ku munsi mukuru wa Noheri.

Mu mwaka ushize na bwo yarahataramiye abantu buzura muri iyo nzu ya Kigali BK Arena. Muri uyu mwaka bwo bizaba ibindi bindi kuko n’amatike yatangiye kugurwa.

Israel Mbonyi ashyize hanze iyi ndirimbo ye ivuguruye, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 ku munsi w’ubukwe bwa The Ben na Pamella mu muhango wo gusaba no gukwa. Ni ibirori bikomeye i Kigali ndetse Paradise yamenye ko Israel Mbonyi ari buririmbire abageni.

Nta nzoga zemewe mu bukwe bwa The Ben na Pamella

The Ben ku munsi w’ubukwe bwe

Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki wa Gospel araririmba muri ubu bukwe

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZI IBYO NIBWIRA" YASUBIWEMO MU GISWAHILI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.