Meddy yatangaje ko agarutse mu bikorwa bye nyuma y’ikiruhuko cyo kwita ku muryango, avuga ko “Kwita ku bana babiri bitari iby’abanyantege nke”
Umuhanzi wamenyekanye mu muziki nyarwanda ariko nyuma akiyegurira umurimo w’ivugabutumwa n’indirimbo zo kuramya Imana, Meddy (Ngabo Médard Jobert), yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga abwira abakunzi be ko asoje ikiruhuko cyo kwita ku bana be.
Kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ahagana Saa Tatu z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda, Meddy yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram, aho agaragara ari kuri moto ya sport, ahagaze kuri station ya lisansi.
Ku ifoto yanditseho amagambo agira ati: "BACK ON THE ROAD! Fresh from PARENTAL LEAVE ... 2 kids not for the weak". Ugendeye ku mvugo yakoresheje, wagenekereza mu Kinyarwanda ko yagize ati: ““Nongeye gusubira mu nzira! Nabaye mushya nyuma y’ikiruhuko cyo kwita ku muryango ... Kurera abana babiri si iby’abanyantege nke.”
Ibi bivuze ko yongeye gusubira mu bikorwa bisanzwe nyuma y’ikiruhuko cyari gishingiye ku kwita ku muryango, aho yari amaze igihe yita ku bana be babiri. Mu butumwa bwe, yanashimangiye ko kurera abana babiri bisaba imbaraga n’umuhate, avuga mu buryo bw’urwenya ko “atari iby’abanyantege nke.”
Meddy yakoze ubukwe mu mwaka wa 2021 i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arushingana na Mimi Mehfira, w’Umunyetiyopiya. Nyuma y’ubukwe, urugo rwabo rwahiriwe no kugira abana babiri, ari na bo yavugaga muri ubu butumwa. Uyu muhanzi akenshi yagiye ashyira imbere umuryango we, ari na yo mpamvu yafashe umwanya munini wo kwita ku muryango mbere yo kongera kugaruka mu bikorwa by’akazi.
Nyuma y’imyaka myinshi amenyerewe mu ndirimbo zisanzwe zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Meddy yahinduye icyerekezo mu 2022, ahitamo guha ubuzima bwe bw’umuziki Imana, yiyegurira kuririmba indirimbo za gospel no gukora umurimo w’ivugabutumwa. Ubu abarizwa muri Dallas, Texas (USA), aho akorana n’amatorero ndetse akitabira ibikorwa byo gukangurira urubyiruko gukunda Imana no kurwanya ibishuko by’isi.
Ubutumwa bwe bwo kuri Instagram, nubwo bwagaragaraga nk’udushya n’urwenya, bufite isomo rikomeye mu buryo bw’iyobokamana: gushimangira agaciro k’umuryango no kwerekana ko kurera ari umurimo ukomeye Imana isaba ababyeyi. Kuba Meddy yavuze ko “abana babiri bitari iby’abanyantege nke,” byerekana ko kurera bisaba imbaraga, urukundo n’ukwizera.
Ubutumwa bwa Meddy burongera kugaragaza ko uyu muhanzi atakiri uwo kwibanda ku byishimo by’umuziki gusa, ahubwo ko ari umunyetorero wiyeguriye kuramya Imana no kwigisha indangagaciro z’umuryango.
Abakunzi be benshi bakiriye ubutumwa bwe nk’inyigisho y’ubutwari, urukundo n’ubwitange mu rugendo rwo kuba ababyeyi. Kugaruka kwe “mu nzira” ntibivuze gusa ibikorwa bisanzwe by’akazi, ahubwo binasobanura urugendo rwe rwo gukomeza kuririmba Imana no kurera neza abo yahawe.
Ifoto yashyize kuri Instagram avuga ko yari amaze igihe kinini yibera mu rugo yita ku bana be babiri (parental leave), none aratangaza ko yongeye gusubira mu buzima busanzwe (akazi cyangwa ingendo). Yanongeyeho mu buryo bw’urwenya ko kurera abana babiri bisaba imbaraga n’umuhate, ko atari ibintu umuntu udakomeye yakwihanganira.