× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy mu myiteguro ya Album nshya izaba itangiriro ihamye muri Gospel

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Meddy mu myiteguro ya Album nshya izaba itangiriro ihamye muri Gospel

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, ari mu mushinga mushya wa Album ugiye kumuzamura, ugereranyije n’uko urugendo rwe rwa muzika rwagiye ruhinduka mu myaka ishize.

Amakuru ava mu bantu ba hafi y’uyu muhanzi yemeza ko Meddy ari kurangiza imirimo ya nyuma ku mishinga y’indirimbo zigize iyi Album nshya, yibanda cyane ku butumwa bwuzuye ukwizera n’ubuhamya bw’ubuzima bwe bw’umwuka.

Iyi Album ikomeje gukorwa mu buryo bugezweho, aho buri ndirimbo iri gutunganywa n’aba Producer batandukanye mu rwego rwo kuzana ireme n’umwimerere mushya mu muziki Meddy ategura gusohora.

Biravugwa ko iyi Album ari yo Meddy azabanza gushyira hanze mbere yo gutangaza gahunda y’ibitaramo ateganya gukora mu bihugu bitandukanye u Rwanda na rwo rurimo. Ibi bije nyuma y’amagambo aheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko “mu gihe kitari kure” azaba ageze i Kigali.

Aho Meddy yinjiriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo Blessed iheruka, Ni Yo Ndirimbo na Grateful.

Ibyo yatangaje, avuga ko yari akumbuye abafana be kandi ko ari kubategurira ikintu gikomeye, byahamije ko amakuru ya album ari ukuri

Reba indirimbo ya Meddy iheruka, Blessed, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.