× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura

Category: Development  »  March 2023 »  Editor

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n'abafite ibinyabiziga babanje kwishyura

Mu gihugu cy’u Rwanda harateganywa kubakwa imihanda aho kuyinyuramo bizajya bisaba kwishyura. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rirebana no gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi watowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa Kane.

Iyi mihanda yifashishwa n’abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka péage. Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

Uretse ibirebana n’imihanda, umushinga w’itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite, Depite Munyangeyo Theogene, avuga ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n’ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 204, zirimo n’izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi.

Uteganya n’iteka rya minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n’ibintu mu nshingano rizahindura amazina n’ibyiciro by’imihanda hirya no hino mu gihugu.

Src: RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.