× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Trump yihanangirije Nigeria ikomeje kurebera iyicwa ry’inzirakarengane z’Abakristo

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Perezida Trump yihanangirije Nigeria ikomeje kurebera iyicwa ry'inzirakarengane z'Abakristo

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 6 Ugushyingo 2025 yashyize ubutumwa bukomeye kuri Instagram ye bwamagana ukuntu Leta ya Nigeria ikomeje kurebera iyicwa ry’abakristo rikomeje gufata intera ishidikanywaho muri icyo gihugu.

Mu butumwa bwe, Trump yavuze ko “Ubukristo buri mu kaga gakomeye muri Nigeria, kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagomba guceceka mu gihe ayo marorerwa akomeje kuba muri iki gihugu ndetse no mu bindi byinshi.” Yongeyeho ko Amerika yiteguye, ishaka kandi ishoboye “gukiza abaturage bayo b’Abakristo bari hirya no hino ku isi.”

Iri jambo rya Trump ryazanye impaka ndetse rinongera gukangura abaharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane nyuma y’aho raporo nyinshi zigaragaje ko mu myaka ishize abantu barenga ibihumbi 50, cyane cyane Abakristo, bamaze kwicwa muri Nigeria n’amatsinda y’intagondwa nka Boko Haram, ISWAP n’abagizi ba nabi bo mu mutwe uzwi nka Fulani militants.

Ibitero byinshi byibanda ku nsengero, abapasiteri n’imiryango y’Abakristo batuye mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’igihugu, bikaba byaratumye Nigeria iza mu bihugu bya mbere ku isi byitwa ko bigira ihohoterwa rikabije rishingiye ku myemerere ishingiye ku idini.

Nubwo Guverinoma ya Nigeria ikomeje kuvuga ko iri gukora ibishoboka ngo icubye ayo marorerwa, abasesenguzi n’imiryango y’Abakristo bavuga ko idashyira imbaraga mu kurengera abaturage, ndetse ko bamwe mu bategetsi bayo bakomeje kugaragara nk’abarebera cyangwa bakanagira uruhare mu gucecekesha ababivuga.

Ubutumwa bwa Trump bukaba bwafashwe nk’igihamya cy’uko ikibazo cy’Abakristo muri Nigeria kimaze kurenga imbibi z’imbere mu gihugu, kikaba cyashyizwe ku meza y’ibiganiro mpuzamahanga.

Mu gihe isi ikomeje guharanira amahoro n’uburenganzira bwo gusenga uko umuntu ashaka, amagambo ya Trump yahaye ijwi imiryango n’abantu batabarika bavuga ko igihe kigeze ngo amahanga yinjire mu kibazo cya Nigeria, kuko guceceka ari nko kwemera ko ubwicanyi bukomeza.

Iyo ni yo mpamvu ubutumwa bwe bwakiriwe nk’ubuhamagarira isi yose guhagurukira kurengera Abakristo n’abandi bose bahohoterwa kubera ukwizera kwabo.

Mu gahinda kenshi, Donald Trump yihanangirije Nigeria ikomeje kurebera iyicwa ry’inzirakarengane z’Abakristo, avuga ko Amerika itazakomeza kwihanganira ako karengane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.