Zabron Ndikumukiza yasohoye indirimbo nshya yitwa "Urukundo’ yakomotse mu cyanditswe cyo muri Bibiliya mu Abaroma 5:8, havuga ngo "Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha".
Zabron asanzw aririmbana n’umugore we Deborah mu itsinda bise Zabron & Deborah, aho bahereye ku ndirimbo bise "Ineza y’Imana" yagiye hanze mu mezi 5 ashize. Nubwo Deborah agaragara muri iyi ndirimbo nshya "Urukundo", gusa ni indirimbo bwite ya Zabron.
Zabron atuye muri Lea Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we, akaba ari umuririmbyi w’umuhanga wo guhangwa amaso. We n’umugore we, ni amaraso mashya mu matsinda agizwe n’umugabo n’umugore aho baje biyongera kuri Ben & Chance, James & Daniella, Papi Clever & Dorcas n’abandi.
Muri iyi ndirimbo nshya ya Zabron Ndikumukiza, aririmbamo ko urukundo rw’Imana ruhebuje, ati "Imana yagaragaje urukundo ikunda abo mu Isi ubwo yitangaga yo ubwayo kugira ngo umuntu abone ubugingo buhoraho, urwo yankunze nanjye nahindutse rwo, nukuri rwaranzuye.
Ndagushimira Mwami urukundo ruhebuje wankunze muri Kristo Yesu, ntibyavuye ku gushaka kwanjye ahubwo byavuye kuri wowe. N’iyo nza kuba mu Isi ndi umwe, Imana yari kwitanga ikanshungura, ntacyahindura urukundo rwayo kuri njye, kuko urukundo ari kamere yayo".
Zabron hamwe n’umugore we Deborah
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "URUKUNDO" YA ZABRON NDIKUMUKIZA