Ibindi bitwenge yujuje miliyoni y’abayirebye, Antoinette Rehema ashima Imana n’abakunzi be. Antoinette Rehema yamamaye mu ndirimbo zirimo "Kuboroga", "Ubibuke", "Impozamarira" n’izindi.
Nyuma y’uko indirimbo "Ibindi bitwenge yujuje miriyoni y’abayirebye kuri YouTube,Umuramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada yashimye Imana asabira umugisha abakunzi be .
Indirimbo Ibindi bitwenge ni indirimbo imaze ukwezi n’iminsi mikeya kuri YouTube dore ko yageze kuri YouTube tariki ya 19/10/2025.
Gusa ni indirimbo yakunzwe bidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga buri wese abona ko ifite itandukaniro n’izindi ndirimbo zasohotse muri uko kwezi. Ibi byatumye isakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’abarimo Doctor Nsabi, Moriox Kids, Diama (mushiki w’umuramyi Emmy Vox), Derrick uzwi cyane mu gusetsa n’abandi.
Aganira na Paradise, Antoinette Rehema usanzwe azwi ku izina rya Mama Ibinezaneza bitewe n’indirimbo yitwa "Ibinezaneza" yavuze ku gikundiro cy’iyi ndirimbo.
Ati: "Mu by’ukuri ndumva amashimwe abyiganira mu mutima wanjye,shimye Imana mu mutima wanjye,nkomeje gusabira abakunzi banjye bakunze ubutumwa bwiza bukubiye muri iyi ndirimbo banabusangiza bagenzi babo.
Ibi byatumye ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugera kure cyane, buhindura imitima ya benshi ku rwego rurenze ibyiyumviro byanjye. "
Yavuze ko ubwo iyi ndirimbo yazaga mu ntekerezo ze yiyumvisemo ko ari indirimbo idasanzwe. Ati: "Ujya gutera uburezi arabwibanza,iyi ndirimbo ikimara kuza muri jye niyumvisemo ko ari indirimbo idasanzwe,harukuntu yanzagamo nkayiririmba;
Naba ndi mu nzira ikanzamo, naba ndyamye nkayirota, naba ntwaye imodoka ndi njyenyine nkumva wagira ngo iruhande rwanjye hari undi muntu,kumbi umuntu wa 2 twabaga turi kumwe ni indirimbo" ibindi bitwenge"! Nyuma y’uko numvise ko irimo kumpindurira ubuzima ikampindura undi muntu nafashe ibihe bihagije byo kuyisengera.
Nyuma yo kuyisengera naratekereje nti: "Ese ko ku isi hari abantu batandukanye bafite agahinda n’umubabaro, uwabibutsa ko Kristo afite ubushobozi bwo kubaremera ibindi bitwenge nk’uko yabikoze ku buzima bwanjye?"
Ati: "Nahise mfata umwanzuro njya muri Studio ndayisengera ndangije ndavuga nti: "Uwiteka we" ni wowe nyir’icyubahiro ibindi ni ibyawe, ni wowe uzi umubare w’abantu iyi ndirimbo izomora, ni uku nareshyaga."
Akomeje gutungurwa n’iyi ndirimbo.
N’ubwo atari mu Rwanda, Antoinette Rehema yavuze ko akomeje gutangazwa n’umurimo ukomeye Imana ikomeje gukorera abantu binyuze muri iyi ndirimbo. Ati: "Kuri ubu message ni nyinshi, ubutumwa ni bwinshi, ndasoma nkaruha!! Amashimwe nayo amaze kwiyongera."
Ati: "Abantu benshi bakomeje kunyandikira bampa ubuhamya bw’uburyo iyi ndirimbo yomoye imitima yabo, hari abantu bayizereyemo biremera abandi bagarurira Imana Icyizere mu gihe abatarasekaga kuri ubu batwenga kubera iyi ndirimbo". Yavuze ko mu bamusabiye umugisha ku bw’iyi ndirimbo harimo n’abahanzi b’ibyamamare.
Uyu muramyi uzwiho kwicisha bugufi no kutiyitirira imirimo y’Imana yavuze ko n’ubwo nawe yashyize imbaraga mu kuyamamaza nk’inshingano ze ariko ntacyo yari gukora ngo iyi ndirimbo ikundwe ku rwego ikunzweho.
Ati: "Si kubwanjye ni kubw’uwiteka wabikoreye kugirango ntazashidikanya ibyo yambwiye mu bihe bitandukanye agamije kumvisha umutima wanjye ko ariwe ubwe wampamahaye, ibi bikankomeza mu bihe bikomeye umuntu anyuramo muri uyu muhamagaro."
Abakunzi banjye mbafitiye byinshi.
Yavuze ko gukundwa kw’iyi ndirimbo bimuremyemo izindi mbaraga akaba yiteguye gukomeza gusaba mwuka wera kumuha ibihangano byuzuye amavuta kandi akaba akomeje kubona ikimenyetso cy’ibyiza.
Yavuze ko nyuma yo gusoza album yiteguye gutangira gusohora indirimbo ziri kuri Album Nshya nayo izaba iriho indirimbo zigaraza imbaraga za Kristo no gukomera kw’Imana isumba byose.
Antoinette Rehema mu mashimwe aremereye ku bw’indirimbo ye yujuje miliyoni
REBA INDIRIMBO "IBINDI BITWENGE" YUJUJE MILIYONI Y’ABAYIREBYE