× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine irashishikariza abato gufasha no kugirira neza abari mu bibazo - Papa Innocent

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

"Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine irashishikariza abato gufasha no kugirira neza abari mu bibazo - Papa Innocent

Hahishuwe ubutumwa bukomeye bwubakiye ku nkuru mpamo, bwanyujijwe mu ndirimbo "Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine ikomeje kwishimirwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ni indirimbo ishishikariza abato gufasha no kugirira neza abari mu bibazo.

Indirimbo “Ndahiriwe” ya Alicia na Germaine, yasohotse ku wa 27 Kanama 2025, ifite amashusho akozwe nka filime igaragaza impanuro nyirakuru wabo yahaye umuhungu we Innocent Ufitimana, akaba papa wabo. Ni impanuro zishishikariza abato kugirira neza abari mu bibazo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Ufitimana Innocent, umubyeyi w’aba bakobwa akaba n’umujyanama wabo muri ABA Music, yasobanuye ko igitekerezo cy’amashusho cyakomotse ku nyigisho nyirakuru wabo yamuhaye akiri muto.

Papa Innocent yavuze ko nyina yigeze kumubwira inkuru y’ukuntu yari yikoreye inkwi kandi ananiwe, agasaba umwana wari umunyuzeho kumutwaza ariko akabyanga. Iyi nkuru yabaye isomo rikomeye kuri we, ikaba ari yo mpamvu yashyize ubu butumwa mu mashusho ya “Ndahiriwe”, ashishikariza abakiri bato gufasha abandi no kugaragaza imbabazi.

Uku ni ko yabisobanuriye Paradise ku wa 30 Kanama 2025:

“Video irimo umukecuru. Biriya ni ibintu mama yansobanuriye maze gukura, ambwira ko umunsi umwe yagendaga, ageze ahantu ananiwe, yikoreye inkwi, ahura n’umwana amusaba kumwakira, uwo mwana arabyanga arigendera, akomeza kurwana n’uwo muzigo yari yikoreye ari ahantu hazamuka, birangira n’ubundi abyikoreye.”

“Ariko twe mu ndirimbo twashyizemo buriya buryo, umwana uba uvuye kwiga yambaye impuzankano yo mu mashuri yisumbuye (Alicia) anyura ku mukecuru akabanza kwanga kumwakira, yagera imbere akabitekerezaho, agasubira inyuma akamutwaza.

Kuko mama yansobanuriye ati ‘Mwana wange, nujya ubona umuntu ananiwe uzamufashe, nubona umuntu ufite ikibazo ukaba hari icyo wabikoraho, uzagikore.’

Byambayemo, bingumamo igihe kinini kuko Mama yapfuye nkiri muto ntarakura neza. Ibyinshi nari mbizi ariko ntaraba mukuru, hanyuma ibyo bintu byangumye mu mutwe, kuko iyo mutekereje nibuka amagambo yambwiye harimo n’ibi ngibi rero.”

“Mu gitekerezo cya videwo, icyo nabikoreye ni uko nifuzaga gushishikariza abato gufasha umuntu uri mu bibazo bakamugirira neza, no gutoza abakobwa banjye kuba abantu bagomba gufasha. Niba wowe warahiriwe, Imana ikaba hari icyo yagufashije, ukwiriye no gufasha abandi.”

“Dukomeje ku bigaragara mu mashusho, undi mwana (Germaine) we yari mu modoka. Alicia we yari yafashije uwo mukecuru umuzigo yari afite, bageze ahantu imodoka Germaine yari atwaye (umwana wo mu bakire) ibanyuraho, arikomereza, ageze imbere gato abwira umushoferi wari umutwaye ati ‘Hari abantu mbonye inyuma, wareka tukabashyiramo.’

Ni bwo baje bakabashyiramo, bakabatwara. Nashakaga kuvuga ko niba Imana yarakugiriye neza, ukwiriye no gufasha abandi, kuko Imana igaragarira mu bikorwa. Nifuzaga gufasha abakobwa bange ngo na bo bige ibikubiye muri kiriya gitekerezo cya videwo, byose mbikomoye kuri mama.”

Ibindi bigaragara mu ndirimbo, ni aho aba bakobwa baba bafasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, irimo gusekura, kugosora, hakabamo no kugaragara mu buzima bwa Gospel baririmba bambaye neza, bashimira Imana ku bw’ibyiza yabakoreye.

Uretse ubutumwa bukomeye, amashusho yose y’indirimbo esheshatu bakoze, harimo “Rugaba”, “Urufatiro”, “Ihumure”, “Wa Mugabo”, “Uriyo”, n’iyi nshya “Ndahiriwe”, yafatiwe mu Karere ka Rubavu aho bakomoka, hagamijwe kugaragaza ubwiza bw’ivuko ryabo no kuzamura ibendera ry’akarere.

Ibi byose byerekana ko “Ndahiriwe” koko ishobora kuba indirimbo y’umwaka nk’uko umwe mu batanze ibitekerezo yabivuze, hashingiwe ku kuba ari nziza mu butumwa bwumvikana mu majwi, kandi mu mashusho ikaba ishishikariza abakiri bato kugira umutima w’urukundo no gufasha abandi, byose bikomotse ku nyigisho za nyirakuru w’aba bakobwa.

Ongera wihere ijisho ukuntu indirimbo yubakiye ku butumwa nyirakuru wa Alicia na Germaine yahaye Papa wabo, Innocent:

Innocent, akaba umubyeyi wa Alicia na Germaine, yakozwe ku mutima n’inkuru mama we yamubwiye, yiyemeza no kuzaha impanuro abana be, kandi akabigaragaza mu ndirimbo

Alicia na Germaine, usibye gukora indirimbo, banigiyemo isomo ryo gufasha abakeneye ubufasha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.