× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fiston Iradukunda yasohoye indirimbo "Bafite Byose" ivuga ko kumenya Imana biruta ibindi byose

Category: Artists  »  1 week ago »  Our Reporter

Fiston Iradukunda yasohoye indirimbo "Bafite Byose" ivuga ko kumenya Imana biruta ibindi byose

Consolateur Iradukunda, uzwi cyane nka Fiston Iradukunda, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Bafite Byose”, ashimangira ko kumenya Imana bihagije ku bayizeye, kandi ko ari byo by’ingenzi kuruta ubutunzi, icyubahiro cyangwa ibindi byose isi itanga.

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Fiston agaragaza ko abakristo bashobora kubonwa n’isi nk’abatagira byinshi, ariko mu by’ukuri bafite byose kuko bafite Imana.

Abakristo barusha iki abandi?

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Fiston yavuze ko indirimbo ye yayishingiye ku Ijambo ry’Imana, by’umwihariko ku nyigisho z’intumwa Pawulo.

Ati: “Nashingiye cyane ku magambo Pawulo yagiye yandika, cyane cyane mu Abaroma 3:2 aho abaza ati ‘Abayuda barusha iki abandi?’ igisubizo kikavuga ko babarusha muri byose kuko bafite ibyabitswe n’Imana.”

Uyu muramyi asobanura ko icyo abakristo barusha abatari abakristo atari ubutunzi bw’isi, ahubwo ari Ijambo ry’Imana, amasezerano yayo n’umubano na Yo. Ni umurage w’agaciro utagereranywa n’ibintu bifatika.

Yunzemo ko no muri 2 Abakorinto 6:10 handitse amagambo agaragaza ukuri kw’iyo nyigisho, aho bavuga ko “nk’abatagira icyo bafite, nyamara bafite byose.”

Ati: “Hari ababona ko ntacyo dufite, ariko dufite byose. Ubutumwa ni uguhumuriza abizera ko uko byaba bimeze kose, kumenya Imana biduhagije kandi ari byo by’ingenzi.”
Agaciro k’umukristo gashingiye he?

Fiston Iradukunda asobanura ko iyi ndirimbo igamije gukomeza imitima y’abizera, ikabibutsa ko agaciro kabo kadashingiye ku byo batunze, ku myanya bafite cyangwa ku buryo babonwa n’abantu.

Ahubwo, agaciro k’umukristo gashingiye ku kuba ari umwana w’Imana, afite agakiza, amahoro y’umutima, ibyiringiro by’ubugingo buhoraho n’amasezerano y’Imana atajya ahinduka. Mu yandi magambo, abakristo barusha abandi:

Kugira ibyiringiro bidashira
Kugira amahoro arenze uko isi iyatanga
Kugira umutekano w’umutima no kwizera ko Imana iri kumwe na bo
Kugira isezerano ry’ubugingo buhoraho
Ibyo byose ni byo Fiston agarukaho muri “Bafite Byose”.

Fiston yatangaje ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika. Ati: “Ntegereje gukora indirimbo nyinshi nshya—iziri muri studio n’izindi nyinshi nshobora gukora. Ni byinshi nateganyirije abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka mwiza w’amateka.”

Yavuze ko yiteguye gukorana imbaraga kurushaho, agamije kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nubwo yize ibijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agriculture), Fiston avuga ko muzika ya Gospel atayinjiyemo ku bw’impanuka, ahubwo ari umuhamagaro yumvise kuva akiri muto.

Ati: “Natangiye nkiri muto, ndirimba nkiri muri segonderi, ntangira no gukora indirimbo buhoro buhoro. Numvise ko ari umuhamagaro wanjye kandi ndabikunda.”

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo enye: Wambereye Inshuti, Ibanga, Ambwira Ko, na Bafite Byose.

Fiston yizera ko mu myaka itanu iri imbere azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya Imana, kandi ateganya no kwimurira indirimbo ze mu zindi ndimi zirimo Igiswahili, Icyongereza, Igiportugal n’izindi.

Ati: “Hamwe n’Imana, hazaba ari heza cyane. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi kurushaho.”

Mu ndirimbo “Bafite Byose”, Fiston Iradukunda ashimangira ko nubwo isi ishobora gupima ubuzima hashingiwe ku mutungo n’ibigaragara, ku bakristo siko biri. Kumenya Imana, kuyigirana umubano no kubaho mu masezerano yayo—ni byo bintu by’agaciro biruta ibindi byose.

Fiston Iradukunda yashyize hanze indirimbo yise "Bafite Byose"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "BAFITE BYOSE" YA FISTON IRADUKUNDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.