× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndashaka ukuri nyakuri! Burna Boy yahishuye ko gusoma Korowani na Bibiliya byamusize mu rujijo

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Ndashaka ukuri nyakuri! Burna Boy yahishuye ko gusoma Korowani na Bibiliya byamusize mu rujijo

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy, yongeye gutangaza ko akomeje kugorwa no gusobanukirwa idini y’ukuri, n’ubwo amaze imyaka myinshi azenguruka mu madini atandukanye kandi asoma ibitabo byinshi by’iyobokamana.

Mu kiganiro yagiranye na Playboymax, Burna Boy yavuze ko akiri umwana yarezwe mu idini rya Gikristo, nyuma akajya muri Isilamu, ariko ibyo byose ntibyatumye asobanukirwa neza ukuri ku Mana.

Yagize ati: “Nakuze ndi umukirisitu, nyuma ndahindura njya mu Idini ya Isilamu. Narabyize byose, nsoma ibitabo byinshi, ariko uko ndushaho gukora ubushakashatsi, ni ko njijwa kurushaho. Ndashaka kumenya idini ry’ukuri.”

Uyu muhanzi, umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo nka “Ye”, “Last Last”, na “Alone”, yavuze ko urugendo rwe rwo gushakisha ukuri ku Mana rutararangira. Ati: “Ntirurarangiza. Nkomeje gushakisha, kandi igihe nikigera, Imana izanyereka ukuri nyakuri.”

Si ubwa mbere Burna Boy agaragaje inyota yo kumenya Imana. Mu kiganiro aherutse kugirana na Apple Music, yavuze ko yigeze gutekereza kuba umupasiteri, ariko akumva ataragera ku rwego rwo kuba umuyobozi mu by’umwuka

Yagize ati: “Ntekereza ko Imana idafungirwa mu madini. Nizera ko buri muntu afite inzira ye yo kuyigeraho. Niyo mpamvu ntakunze kwiyita umukirisitu cyangwa umuyisilamu. Ndi umuntu usenga Imana kandi ushakisha ukuri."

Ibi bitekerezo bye byatumye bamwe bamushimira nk’umuntu udatinya kuvuga ibyo atekereza, abandi baramunenga bavuga ko atazi aho ahagaze mu by’iyobokamana. Ariko Burna Boy avuga ko icyo ashaka ari ukuri, atari ukwiyegurira izina ry’idini runaka.

“Iyo ndi ku rubyiniro, mba numva ndi hafi y’Imana”

Burna Boy yavuze ko ubuhanzi bwe bumufasha kwegera Imana kurusha uko benshi babitekereza. “Iyo ndi ku rubyiniro, numva nkorana n’imbaraga z’ikirenga. Mba numva ndi hafi y’Imana kurusha ahandi hose. Umuziki wanjye si uw’imyidagaduro gusa, ni uburyo bwo kuvugana n’Imana.”

Si Burna Boy wenyine uherutse gutangaza ko ari mu rugendo rwo gushakisha ukuri ku Mana. Umuhanzi 9ice aherutse gutangaza ko yaretse Ubukirisitu ajya mu idini rya Ifa, ryashingiwe ku mico ya kera yo muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’uburwayi.

Ifa ikoresha uburyo bw’ibimenyetso n’amagambo mu gusobanura umwuka n’uruhare rw’Imana mu buzima bw’abantu, kandi iri mu myizerere y’abenegihugu bo mu bwoko bwa Yoruba.

Nubwo Burna Boy akomeje kwibaza byinshi ku by’iyobokamana, agaragaza icyizere ko ukuri nyakuri kuzamugeraho igihe kigeze. “Nkomeje urugendo. Nizera ko Imana y’ukuri izambwira mu buryo bwayo igihe nikigera.”

Uko byagenda kose, Burna Boy akomeje gutanga isomo rikomeye ku rubyiruko n’abahanzi benshi: ko kwibaza, gushakisha, no gusoma atari ukutizera, ahubwo ari inzira yo gukura mu bitekerezo no kumenya neza uko umuntu ashyikirana n’Imana ye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.