Niba hari umuntu uyu mwaka wabereye umugisha ni umusore witwa Didace Turirimbe, niba mbeshya kandi anyomoze!
Didace Turirimbe wavutse tariki ya 09/05, kuri ubu yizihije isabukuru ye y’amavuko, iyi ni imwe mu isabukuru yifurijwe n’ibyamamare bikomeye!
Didace Turirimbe kuri ubu ni umunyamakuru wa Televiziyo yitwa BTV aho akora ibiganiro bitandukanye, by’umwihariko ikiganiro cyitwa "Inkomezabugingo", akaba azwiho kuba umuhanga mu busesenguzi ndetse n’ubucukumbuzi muri Gospel ndetse no muri politiki.
Ku isabukuru ye y’amavuko yabaye kuri uyu wa 09/05,mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, uyu musore yagize ati: "Uyu ni umunsi w’umugisha kuri njye, ndashima Imana ikomeje kumpa umugisha.
Mu buzima bwanjye mpora nzirikana imbaraga za Mama mu kubaho kwanjye, Mama ndamukunda kurenza uko mubyumva, niyo ambwiye amateka yo kubaho kwanjye mba numva byari bikomeye".
Mubyo ashimira Imana ni uburyo uyu mwaka yamutumbagije mu itangazamakuru akaba umwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba kuri televiziyo ya BTV. Ikindi ashimira Imana ni uburyo uyu mwaka yungutse inshuti nshya z’umumaro.
Yagize ati: "Nishimira uburyo nafashwe ukuboko n’abanduta, mbona icyizere nagiye ngirirwa n’abakomeye, ibyo byonyine kuri njye birahagije mwa bantu mwe!". Yongeyeho ko na konti ye Imana yagiye iyiterekaho akantu.
Ikindi kintu gihora atuma azirikana ineza y’Imana ni uburyo yigeze kumubwira ikintu gikomeye kigasohora mu gihe gitoya (ntiyashatse kukivuga), gusa ku bwe yabonaga kidashoboka.
Uyu munyamakuru ukiri muto, arakijijwe ndetse yaririmbye mu makorali atandukanye yo mu karere ka Musanze ku itorero rya ADEPR Muhoza. Ni umwe mu banyamakuru bo guhangwa amaso muri Gospel.
Ubwo umwe mu bo babana ku rubuga rwa All Gospel Today yamubwiraga ngo "Uwavutse niwe ugura", yasekeje abantu ubwo yamusubizaga ati: "Ngo ngure? Mvuye mu nda ya Mama nambaye ubusa nta n’ikintu nzanye!"
Paradise.rw tumwifurije ishya n’ihirwe muri uyu mwuga w’itangazamakuru
Didace ni umunyamakuru wa BTV
Didace arashima Imana ku bwa byinshi imaze kumuha