× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yujuje ikizamini cya Leta, yaconze ruhago karahava, aririmba muri Korali Iriba: Menya Alice wa Paradise

Category: Journalists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yujuje ikizamini cya Leta, yaconze ruhago karahava, aririmba muri Korali Iriba: Menya Alice wa Paradise

Umuryango wa Paradise urabashimira byimazeyo ku bwo kutubera umugisha mu mwaka wa 2023. Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2024 tubagezaho amakuru atariho ivumbi.

Nyuma yo gukunda Paradise.rw ndetse bagakunda n’abanyamakuru bayo hari benshi bifuje kumenya birambuye imvo n’imvano z’inganzo twavomyemo ndetse n’amasoko twanywereyemo.

Uyu munsi muramenya byinshi ku munyamakuru wacu Alice Uwiduhaye uzwiho kumenya indimi nyinshi dore ko inkuru yandika kuri Paradise ziba ziri mu Kinyarwanda, Icyongereza ndetse no mu Giswahiri.

Uyu mukobwa uziho gutuza, kwitonda no gucisha amake, twagiranye ikiganiro mu rwego rwo gusubiza bimwe mu bibazo abakunzi ba Paradise bakomeje kumwibazaho.

Alice Uwiduhaye wa Paradise, yavukiye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Karenge, Akagari ka Bicaca, Umudugudu Bicaca Centre. Yavutse kuwa 28/02/2004, bivuze ko ataruzuza imyaka yo kujya mu Murenge.

Gusa ariko yakuriye mu murenge wa Mwulire ahazwi nk’i Ntunga. Yavukiye mu muryango w’abana 4, abakobwa 2 n’abahungu babiri. Akaba ariwe mukobwa muto. Amashuri abanza yayize ku kigo cya Gs Nyamatete anahakomereza icyiciro cya 1 cy’amashuri yisumbuye.

Nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza icyiciro rusange, yaje gukomereza amasomo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero ku kigo cyitwa College Amizero de Rebero (CAR)/ College de Rebero) byose biravugwa aho yigaga mu ishami ryitwa LKK: Literature in English, Kiswahili, Kinyarwanda.

Itangazamakuru yarikunze kuva cyera dore ko yabaye muri Media club yaho yitwa TTRV
aho yabarizwaga muri Department y’Igiswahili, aza gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2022.

Ntiyigeze abona umwanya uhagije wo kwitera umubavu dore ko mu mwaka wa 2023 yaje gukomeza amasomo ya Kaminuza, nyuma yo kuzuza ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Yakomereje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye aho yiga mu ishami rya English and African Languages.

Uretse gukunda kwiga, avuga ko akunda gusenga lmana no kuririmba dore ko abarizwa muri Korali y’Ikigugu yitwa Iriba ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Taba mu Karere ka Huye. Aririmbana n’ibyamamare birimo Neema Marie Jeanne.

Si iyi Korali gusa kuko mu bihe bitandukanye yaririmbye muri korali Agape, Umoja ndetse n’iyitwa Igitambo. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Paradise, Alice Uwiduhaye yashubije ibibazo bitandukanye biteye amatsiko.

Paradise: Uri umwe mu banyamakuru bashya by’umwihariko kuri Paradise.rw, ariko nanone ukaba umwe mu banyamakurukazi bakoze cyane uyu mwaka wa 2023 twasoje. Ese inzozi zo kuba umunyamakuru zatangiye ryali?

Alice Uwiduhaye: Inzozi zanjye zo kuba umunyamakuru zatangiye niga A’Level kuko ku ishuri narabikorag cyane cyane navugaga amakuru y’Igiswayire tugahabwa Trainings na Radio lshingiro dukorayo na stage yo kwimenyereza, nkumva mbikunze. Gusa no muri Application yanjye yari irimo sinagira amahirwe yo kuyihabwa byihariye ngo mbe niga Journalism.

Paradise: Ni iki cyatumye wifuza gutangirira itangazamakuru kuri Paradise.rw?

Nifuzaga gukorera ikinyamakuru cyandika kandi gikora Gospel mu buryo bwuzuye, gikora kinyamwuga kandi gifite abanyamakuru b’abahanga nakwigiraho byinshi. Rero nagize amahirwe yo kwisanga kuri Paradise yujuje ibi byose dore ko inaha umunyamakuru gukorera mu bwisanzure.

Paradise.rw: Ugeze kuri Paradise.rw, wakiriwe ute? Paradise wayivugaho iki? Ni iki kigushimisha mu muryango wa Paradise wumva uzigisha n’abandi?

Alice Uwiduhaye: Kuri Paradise nakiriwe neza birenze by’umwihariko wowe tuvugana. Muri umuryango mwiza, abajyanama ndetse n’abarimu kuko niba hari umuntu wishe akantu muramukosora ubutaha ntibyongere. Mungira inama nkamenya uko buri cyose gikorwa. Ikindi, Paradise ni umuryango ufite gahunda kandi ukora cyane.

Paradise: Umaze kwandika inkuru nyinshi kuri Paradise.rw, mu nkuru wanditse ni iyihe nkuru wakoze ikakubera umugisha kuruta izindi? Watondeka inkuru 5 z’ibihe byose mu zo wakoze?

Alice Uwiduhaye: Inkuru ya Korali lriba batora abayobizi, Inkuru kuri Korali Ebenezer, Inkuru kuri korali Salem, Inkuru kuri Jado Sinza no kwandika kuri New Melody ndetse no kuri Jehovah Jireh choir.

Paradise: Itangazamakuru rigira uruhare mu guhuza abantu batari kumenyana. Ese wowe ku bwawe ni abahe bantu nka 2 wumvaga ko ntaho muzahurira ariko kuba umunyamakuru wa Paradise bikaguhuza nabo?

Alice Uwiduhaye: Ni benshi cyanee by’umwihariko abo dukorana kuri Paradise, abahanzi nka Jado Sinza, Abaperezida b’amakorali atandukanye.

Ikindi kintu yavuze benshi batari bazi ni uburyo yabaye umukinnyi ukomeye akaba yarabashije gukina ku rwego rwo hejuru Football, Handball ndetse na Volleyball. Uyu mukobwa utatinya kwita ’Nzakagendana’ yavuze ko akunda gukina imikino itandukanye.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yakinaga Handball, Volleyball ndetse na Football. Yavuze ko ibigo by’amashuli byamutiraga akajya kubikinira (Abo twitaga abahashyi). Uretse gukinira ibigo by’amashuri, yari umukinnyi ndasimburwa mu ikipe y’Umurene wa Ruvune uherereye mu karere ka Gicumbi akaba yari umuzamu ukomeye.

Si muri Ruvune gusa yakiniye doreko n’i Rwamagana azwi cyane kuri Center For Champion yahacongeye ruhago ndetse yigeze kuba umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ahabwa ibihembo nk’umukinnyi w’irushanwa ndetse n’ikipe yose irahembwa.

Nyuma yo kwitwara neza, yahakuye umuterankunga uzajya umukurikirana (Manager) akaba yari umu mama uba muri Njyanama y’Akarere ka Gicumbi.

Undi muntu wamubaga hafi cyane ni Banamwana Camarade uzwi cyane mu ikipe ya Gicumbi FC bamenyanye yagiye gukinira umurenge amubwira ko ikintu cyose bisaba kwitanga kandi no kuba ugikunda.

Yatangaje ko uwo munsi wabaye amateka kuri we kuko yitanze bikomeye ahesha ikipe ye itike ibageza ku mukino wa nyuma. Avuga ko gukina byamufashaga kwiga kuko iyo yabaga atagiye mu myitozo gukora etude byamunaniraga.

Gusa, yongeyeho ko abo biganaga bavugagako azatsindwa ikizamini cya leta kubera gukina ariko mu ishuli akaza mu banyeshuli babiri ba mbere ndetse aza gusoza ikizamini cya leta yacyujuje.

Nyuma yo kugera muri Kaminuza, yirundumuriye mu masengesho dore ko avuga ko byose yabifashwagamo n’Imana akaba akorera mu ijambo rivugango "Nshobozwa byose na Kristo umpa lmbaraga".

Paradise.rw izabagezaho igice cya 2 cy’iki kiganiro.

Alice wambaye umutuku (umuzamu) aha yari yagiye gukinira umurenge wa Ruvune. Aha ni kuri Stade ya Gicumbi.

Nta mukino atabasha. Mu mukino wa Volleyball yateraga ibiro wagira ngo avukana na Mashine! Aha yari kuri Petit Seminaire Rwesero muri Volleyball

Alice ni umukobwa utemba itoto agakunda guteta

Biragoye ko wabona Alice atishimye, ni nko gushakira ibyishimo ku nshoreke

Alice azwiho gukunda Imana n’abantu bayo, ubwitonzi n’ubugwaneza ni byo bimuranga

Iyi ni ifoto y’Urwibutso, kuri ubu arashima Imana nyuma yo kuba yishyurirwa kaminuza na MasterCard

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyu mukobwa imana ikomeze imuhe umugisha Kandi Alice hongela hongela ,kheli na fanaka Mungu aendelee kukusaidia ahsante tunakupenda sana

Cyanditswe na: Ndayahoze jean dela paix  »   Kuwa 08/01/2024 16:04

Uyu mukobwa imana ikomeze imuhe umugisha Kandi Alice hongela hongela ,kheli na fanaka Mungu aendelee kukusaidia ahsante tunakupenda sana

Cyanditswe na: Ndayahoze jean dela paix  »   Kuwa 08/01/2024 16:03

Ni ngombwa gukora Kandi ugasenga kuko ugere kubyo ushaka bihagarikiwe na yesu umwami mana Kandi bikagutera Imbaraga nkuko Delek yabivuze abikubiye mu binu 3aribyo kuba uriho ,kwegerana n,imana ndetse gushakisha

Cyanditswe na: samuel Hakizimana  »   Kuwa 01/01/2024 16:10

Komeza ubutwali Alice
Turagukunda

Cyanditswe na: Florence   »   Kuwa 01/01/2024 10:36

Courage mukobwa wanjye

Cyanditswe na: Antoinette   »   Kuwa 01/01/2024 06:18