× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni Zahabu yatwikuruwe! Korali Boaz yavuze ubudasa bwa Kristo mu ndirimbo "Uri Uwera" - VIDEO

Category: Choirs  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni Zahabu yatwikuruwe! Korali Boaz yavuze ubudasa bwa Kristo mu ndirimbo "Uri Uwera" - VIDEO

Nyuma y’Imyaka myinshi isa na zahabu itwikirije amazi benshi bakayagenda hejuru batazi igihishemo, kuri ubu ya zahabu yatwikuruwe amahanga agiye guhurura.

Korali Boaz ifite amateka akomeye kuri ubu yasohoye indirimbo nziza cyane bise "Uri Uwera". Ni indirimbo ifitanye umubano wihariye n’ibyanditswe byera.

Boaz choir ni korali y’ubukombe mu Rwanda rw’Imisozi igihumbi, ikaba ibarizwa mu Murenge wa Kanombe, Itorero rya ADEPR Samuduha, Paruwasi Kicukiro, Umujyi wa kigali. Kuri ubu yasangije abakunzi bayo indirimbo yitwa "Uri Uwera".

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Paradise.rw yaganiriye n’umuyobozi wungirije akaba na Perezida wa komite y’iterambere w’iyi korali bwana Fidele Havugimana.

Ku mvano y’iyi ndirimbo, yagize ati: "Ubwo Commission technique yari yicaye itegura ubutumwa mu ndirimbo, baganiriye amagambo y’Imana basanga abantu benshi bakwiye kubwirwa ubudahangarwa bw’Imana, bakabwira urukundo Imana ibakuda ,bakamenya uburyo yemeye gutanga yesu ku bwacu. ....

Dusanga kuva cyera Abatubanjirije bagiye bakomezwa no kwibuka kwera kwayo no kubona gukomera kw’Imana mu gihe babaga bashobewe bakabona Imana irigaragaje urugero mu gihe Hana yari amaze gusubizwa yagize ati "1samwel 2:1-2

Mu gushimangira gukomera kw’Imana, yifashishije ibitero n’inyikirizo by’iyi ndirimbo bishingiye ku ijambo ry’Imana agira ati" 1:Maze Hana arasenga ati“Umutima wanjye wishimire Uwiteka,Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka. Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye,Kuko nejejwe n’agakiza kawe.

2:Nta wera nk’Uwiteka,Kuko nta yindi mana itari wowe, kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu. Nyuma yo gutsindagira ayo magambo yifashishijwe na Hana, yongeyeho ati"
Dukomeje kureba dusanga n’abamalayika mu ijuru bahamya kwera kwayo

Ibyah 4:8 "Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.

Uyu muyobozi yahise noneho atsindagira byuzuye icyo bashakaga kwigisha muri iyi ndirimbo agira ati: "Ubutumwa dutanga muri iyi ndirimbo nubu 1: Abantu bongere bagirire Imana icyizere Mu byo ikora byose Uwiteka arera".

2:Abantu bongere bahe agaciro umurimo christo yakoze kumusaraba biratuma bamukunda kandi bamwizere kuko Ntidukwiye Kwibagirwa ineza twagiriwe urupfu twari kuzapfa aba ariwe urupfa".

Yongeye asubyamo ijambo ry’Imana ati" Ezayi 53:4-5 "Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe( n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5:Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha".

Nyuma y’Imyaka 27 iyi korali idasohora indirimbo,ubuyobozi bw’iyi korali buherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aho basobanuye ko igihe cyo gukanguka cyageze.

Ku bw’ibyo,umuyobozi wungirije w’iyi korali abajijwe imigabo n’imigambi bya Boaz Choir yagize ati"Mu minsi yavuba turafungura akandi gaseke turifuza gukomeza guhumuriza abafite Imitima ihagaze ngo be gutinya".

"Turi mu munsi ikomeye aho abantu benshi bihebye ku bw’Ibihe bikomeye birimo ubukene n’ubushomeri". Abajwe ijambo ry’ihumure yagenera abihebye yagize ati: "Yesayi 35:3-4
’Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.’

Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize".

Ati"Turabwira abantu ngo bashire impumu, imitima yabo ituze kuko Imana twizeye ifite imbaraga".

Chorale Boaz nka chorale yavutse mu gihe cy’amavuna ndetse ikagira umwihariko wo kuvukira mu cyumba cy’amasengesho abagize iyi korali bihaye intego yo kudateshuka kuri mission Yesu christo yahaye intumwa ze.

Ni Korali yahisemo gukora ivugabutumwa rishingiye ku magambo ari muri Bibiliya nyuma yo kubona ko abantu muri iki gihe bakeneye ijambo ry’Imana bakaba barahisemo kuribagezaho ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Boaz choir yongeye gukora mu nganzo

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOAZ CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.