Ni mu kiganiro cy’umuryango kimaze kuba ubukombe gifite insanganyamatsiko yitwa "Tuzubake" gitambuka kuri BTN TV, kiyoborwa n’inzobere mu by’uruhare mu guhumuriza imitima ibabaye, ikavurwa ikanomorwa n’umutima wuzuye impuhwe.
Sauti Hewani Ministries, iyobowe na Apostle Missionner Uwimana Emmanuel, imaze kuba inshuti z’iki kiganiro, aho aba baririmbyi batumirwa ngo batange umusaruro mu gukumira amakimbirane agenda yiyongera mu bashakanye kugeza aho umugore yica umugabo cyangwa umugabo akica umugore.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, Sauti Hewani Ministries yataramiye abakunzi b’iki kiganiro Tuzubake kiyobowe na Dr. Shangazi Jane na Pastor Rugamba Erneste, babifuriza gutangira umwaka mushya muhire wa 2026 mu ndirimbo yitwa Bonane Tuzi, yacuranzwe na Impala bayihinduye mu buryo bw’Ijambo ry’Imana.
Mu bibazo Dr. Shangazi Jane yabajije Apostle Missionner Emmanuel Uwimana uyobora iyi Sauti Hewani Ministries uherutse gusukwaho amavuta agahabwa inkoni y’ubushumba ku ntego za korali mu kubungabunga umuryango nyarwanda no kuwurinda amakimbirane, yabajije niba koko Imana ikenewe mu bashakanye.
Apostle Missionner Emmanuel Uwimana yagize ati: "Mbanje gushimira abakunzi b’iki kiganiro cy’umuryango Tuzubake, na Dr. Shangazi Jane na Pastor Rugamba Erneste mukora umurimo wo kwigisha umuryango nyarwanda. Imana irakenewe mu rushako."
Yakomeje avuga ko Sauti Hewani Ministries ifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’isi yose ishingiye kuri Bibiliya, Ijambo ry’Imana, ati: "Dusome Imigani 24:3-4 havuga ko ubwenge bwubaka urugo kandi rukomezwa no kujijuka."
Yongeraho ko abashakanye bagomba kugira ubwenge mu rushako kandi ko ari ryo banga yakoresheje mu rugo rwe. Ati: “Tuzajyana ku yindi migane.”
Dr. Shangazi Jane yunzemo ati: "Abanyarwanda bari abahanga cyane, bagize bati ‘Ubwiza bw’umukobwa bumugeza ibwami, ariko ubwenge bwe ni bwo bumugumishayo.’"
Ni ho Dr. Shangazi yabajije Apostle Missionner Emmanuel Uwimana niba biteguye kuzahuza abakunzi b’iki kiganiro Tuzubake gihita kuri BTN TV n’abakunda ibihangano bya Sauti Hewani Ministries, bakazuzuza BK Arena dore ko biri mu ntego zabo mu kubahumuriza binyuze mu ndirimbo zabo cyane cyane iyitwa "Ijisho ry’Imana", yasabwe inshuro nyinshi kubera uko ihembura imitima ya benshi.
Apostle Missionner Uwimana yagize ati: "Abakunzi bacu, mushonje muhishiwe. Ku bufatanye n’abakunda ikiganiro Tuzubake, tuzafatanya tukazahurira muri BK ARENA tukayifunika, abubatse, abitegura kurushinga, n’abandi batakibana n’ababo ku mpamvu zitandukanye, kuko ubutumwa bwiza butagira umupaka."
Umufasha wa Apostle Missionner Emmanuel Uwimana, ari we Chantal, na we yakomoje ku ntwaro azifashisha mu gushyigikira umuhamagaro w’umugabo we harimo gusenga, anavuga ubuhamya bw’uko yamenyanye n’umutware we bahuriye mu matsinda y’abanyamasengesho.
Ikiganiro cy’umuryango Tuzubake gihita kuri BTN TV, cyibanda cyane ku gufasha no guhumuriza imiryango ifitanye amakimbirane n’agahinda gakabije. Abenshi bahamagara mu kiganiro kuri BTN TV kugira ngo baruhukiremo, kugeza n’aho baza mu bujyanama, ndetse iyo batumiwe babasanga iwabo bakabaganiriza.
Muri iki gitaramo kandi benshi banyuzwe n’amajwi meza yaryoheye amatwi y’abasore n’abakobwa b’amaraso mashya muri Sauti Hewani Ministries, baririmbye bagakumbuza abakunzi babo kuzahurira muri BK ARENA igihe kitatangajwe ku mugaragaro.
Ikindi ni uko Sauti Hewani Ministries yabaye icyamamare igihe bahuriraga mu gitaramo n’umuhanzikazi ukomeye muri EAC ari we Rose Muhando, mu gitaramo cyabereye i Ngoma. Banategura kandi abasore n’inkumi bifuza kubagana mu kuririmba, aho babanza kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda bahuza n’iz’iyobokamana.
Ubwo bari kuri BTN TV, Sauti Hewani Ministries yarahiriye kuzuzuza BK Arena mu giterane kizahuza umuryango
natwe turahabayee cyanee kd turabyishimiye Imana izabibafashemo kuko turabakunda♥️
natwe turahabayee cyanee kd turabyishimiye Imana izabibafashemo kuko turabakunda♥️