× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni abo kwitega! Reverence Worship Team ya Methodiste Libre Kicukiro yasohoye indirimbo iryoshye “Ndi Uwawe Yesu”

Category: Choirs  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Ni abo kwitega! Reverence Worship Team ya Methodiste Libre Kicukiro yasohoye indirimbo iryoshye “Ndi Uwawe Yesu”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, Reverence Worship Team yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndi Uwawe Yesu” ikubiyemo ubutumwa bushimangira imibereho mishya y’umuntu umaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza we.

Iyi ndirimbo yakozwe bigizwemo uruhare n’abahanga mu gukora indirimbo zihimbaza Imana bamaze kumenyakana cyane mu Rwanda ari bo Producer Boris watunganije amajwi yayo ndetse na Fleury Legend watunganije amashusho yayo.

Reverence Worship Team ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro. Izina Revererence bisobanura “Kubaha Imana” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28.

Iyi ndirimbo ni iya kabiri bakoze, nyuma ya “Yesu ba muri jye” yasohotse umwaka ushize. Ni abaririmbyi bo kwitega mu muziki wa Gospel bitewe n’ubuhanga bwabo mu myandikire, amajwi aryoshye, gushyigikirwa n’Itorero ndetse bakaba bakora umuziki mu buryo butarimo akabuyo.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba w’uyu wa Kabiri, ubwo bashyiraga ku mugaragaro iyi ndirimbo, Umuyobozi wa Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo Frederic, yatangaje ko bishimiye intambwe iri tsinda rimaze gutera.

Yagize ati ”Intambwe tugezeho turayishimira Imana kuko niyo idushoboza. Iyo turi mu materaniro dukoresha indirimbo z’abahanzi n’amatsinda atandukanye.

Ni iby’agaciro rero ko natwe dukora indirimbo zacu zikajya hanze, abandi baramyi nabo bakazifashisha mu matorero atandukanye, ndetse zikanahembura imitima y’abantu b’Imana, atari mu Rwanda gusa, no mu isi yose muri rusange”.

BYARI UBURYOHE MU KUMURIKA INDIRIMBO YABO NSHYA

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kicukiro butangaza ko buzakomeza gushyigikira amatsinda y’abaririmbyi akorera kuri paruwasi kugira ngo arusheho gutera imbere nk’uko byatangajwe na Rev. Dr. RUTIMIRWA Benjamin, Pasitori kuri Paruwasi Kicukiro.

“Kuri iyi Paruwasi dufite amatsinda 4 y’abaririmbyi arimo everence Worship Team, Korali Narada na Korali Ibyiringiro ndetse na Korali y’abana.

Aba baririmbyi bagira uruhare rukomeye cyane mu ivugabutumwa, mu guhindurira abantu kuri Kristo ndetse no mu iterambere rusenge ry’itorero. Nk’ubuyobozi bwa Paruwasi dufatanya nabo, tubashyigikira mu bikorwa byabo kandi tuzakomeza kubashyigikira”.

Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro.

Iri tsinda ryatangijwe n’abarimbyi bihuje baturutse mu makorali yari asanzwe akorera kuri Paruwasi Kicukiro, n’abandi banyetorero bari bafite umuhamagaro wo gukora uwo murimo wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.

Iri tsinda ryakomeje kugenda ryaguka ariko rikomeza gukorera kuri Paruwasi aho ribarizwa. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bahoraho 35 rikagira n’abandi banyamuryango baryo badahoraho, bari mu bice bitandukanye by’igihu ndetse no hanze yacyo.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Reverence Worship Team yatangiye umushinga wo gutunganya indirimbo zayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuri ubu ikaba imaze gushyira hanze indirimbo ebyiri.

Rev. Dr. RUTIMIRWA Benjamin, Pasitori kuri Paruwasi Kicukiro

Abanyamakuru bari benshi

Reverence Worship Team barakataje mu kuririmbira Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDI UWAWE YESU" YA REVERENCE WORSHIP TEAM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.