Ubuzima bw’abagera ku 10,135,618 bwabigendeyemo mu gikorwa cyo gukuramo inda kuva mu 1967, nk’uko bigaragazwa na Right to life UK group.
Iyi mibare ikubiyemo abo mu bihugu nk’u Bwongereza, Wales na Scotland. Yashyizwe ahagaragara ku wa Kane kugira ngo ihure n’isabukuru y’imyaka 55 itegeko ryo gukuramo inda ritangiye gukurikizwa mu 1968, nyuma y’amezi atandatu ryabonye ’Royal Assent’.
Right to life UK yavuze ko iyo mibare ari igaragaza ibyago byagwiririye igihugu ikanahamagarira abantu kugira icyo bakora mu kurengera uburenganzira bw’inda itaravuka.
Umuvugizi wa Right to life UK, Catherine Robinson yagize ati: "Itegeko ryo gukuramo inda mu Bwongereza ntabwo rirengera abagore ndetse n’inda zitaravuka, buri nda muzavuyemo igaragaza ko sosiyete yacu yananiwe kurengera ubuzima bw’abana bari mu nda ndetse no kudatanga ubufasha bwuzuye ku bagore batwita inda batateganije.’’
’’Mugihe dufashe umwanya wo kwibuka, aya makuba yatubayeho ariko nanone bino twabifata nk’impuruza ku bantu bose hirya no hino kugira ngo hakomeze kurengerwa ubuzima bwa benshi, mugusigasira ejo heza’’
Imibare yatanzwe n’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage yerekanye ko mu 2021 hagaragaye gukuramo inda aho izigera kuri 214.869 zakuwemo mu Bwongereza na Wales, hiyongeraho inda zigera ku 4.009 zakuwemo guhera mu 2020. Kandi no muri Scotland izigera ku 13,758 zakuwemo.
ibi byose byagaragaye nyuma y’uko mu gihe cy’icyorezo hemewe ibinini bizajya bitangwa byitwa ’Pills by post’ byo gukuramo inda mu gihe yasamwe itateguwe. Ibi byatumye abakuramo inda biyongera ku rwego rutangaje.
Right to life UK bakavuga ko bagakwiye gushaka ubundi buryo, nko kugana ibigo bya Pro life center bifasha abagore batwaye inda zitateguwe nk’uko biri mu nku dukesha Christian Today.