× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba udakora cyangwa ukora ibi bintu umenye ko Ubukristo bwawe bugerwa amajanja


Niba udakora cyangwa ukora ibi bintu umenye ko Ubukristo bwawe bugerwa amajanja

Kuba Umukristo, bisobanura ko wiyemeje gukurikira Kristo, ukagira bimwe wigomwa, ari byo Yesu yise kwikorera umusaraba.

Muri Matayo 16:24 hagira hati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.”

Ibintu ukeneye gukora n’ibyo udakeneye gukora niba witwa Umukristo, ni ibi bikurikira:
Ukeneye kuba umuntu ukiranukira Imana, abantu bakabimenye nk’uko bazi izina ryawe, cyangwa bakabimenya kurusha izina ryawe.

Iyo ukiranukira Imana, abaturanyi bawe, inshuti zawe, abo mu muryango wawe n’abandi bakuzi barabihamya. Iyo bamwe bakwibagiwe izina, bashobora gukoresha amagambo agira ati: “Wa wundi ….” bakongeraho kimwe mu byo ukora uyoboka Imana.

Inshuti zawe zimeze zite? Ni byo koko, Bibiliya ntitubuza kuvugisha abantu badasenga Imana, kuko turi mu isi kandi nta ho twabahungira. Ariko se, inshuti zawe ni izihe? Mu Kinyarwanda bagira imvugo igira iti: “Mbwira uwo mugendana ndamenya uwo uri we,” na Bibiliya ikagira iti “Kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza (1 Abakorinto 15:33)”.

Niba uri Umukristo, jya umenya guhitamo inshuti, uhitemo izubaha Imana, izikunda gusenga, ndetse zifuza gukora ibikwiriye. Abandi muge mubana nk’ibisanzwe, muhuzwe n’isano cyangwa akazi.

Baho uvuga ubutumwa. Kwitwa Umukristo ariko utajya uvuga ubutumwa bwiza, icyo gihe ntuba wubahiriza amabwiriza Yesu yatanze yo guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19-20). Ba bantu mubana badakunda Imana, uge ubacengezamo Ijamb ry’Imana uko ushoboye, wenda muzabipfe.

Niba hari ikintu ukora wamamaza ubutumwa bwiza nyuma kikamenyekana, wenda ugahinduka icyamamare, cyangwa watanga inyigisho mu iteraniro, waririmba neza, n’ibindi wakora abantu bakabigushimira, ntuzigere ubura kugaragaza ko ari Mwuka Wera wagufashije. Uge ugaragaza ko uri igikoresho, bityo icyubahiro kibe icy’Imana.

Gira aho ubarizwa kandi uhabe. Ntuzishinge abavuga ngo nta dini rizajyana umuntu mu ijuru, kugira ngo babone urwitwazo rwo kutajya guteranira hamwe n’abandi. Bibiliya itegeka Abakristo guteranira hamwe kugira ngo bubakane (Abaheburayo 10:24-25). Niba wumva ko itorero ubamo ritakujyana mu ijuru, ushobora guhindura, cyangwa wowe ugakora ibikujyanayo, kuko buri wese azikorera uwe mutwaro.

Emera gucyahwa. Niba uri Umukristo, ugomba kwemera inama uhabwa n’abashumba b’itorero ndetse n’abandi Bakristo barigize uciye bugufi, mu gihe cyose wagaragaje imico itubahisha Imana. Niwumva ko badakwiriye kukugira inama, kandi ntukurikize izo wagiriwe, uzaba usuzuguye Yesu, kuko ari we washinze itorero kandi buri gihe ntazahaba imbona nkubone, ahubwo azakorera mu bagize itorero.

Niba uri umushumba, shaka intama mbere yuko zigushaka. Umushumba ni we ugomba gufata iya mbere akamenya abagize itorero, akamenya n’ubufasha bakeneye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka, kugira ngo abone aho ahera abafasha.

Ukeneye kuba Umukristo ujya mu rusengero ajyanywe no gusenga. Icyo ukeneye si ukugira ngo abandi babone ko wagiye mu rusengero, icyo ukeneye ni ukujyayo ukegera Imana, nubwo nta muntu n’umwe wakubona.

Ubukristo bwawe buzapimirwa ku kwicisha bugufi, n’ishyaka ugira ukora ibyo Imana ishaka ubikuye ku mutima, utabitewe n’igitutu cy’abantu cyangwa izindi nyungu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.