× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntimurekere gusenga!: 13 mu bakristo 1000 bafungiye mu magereza yo muri Eritrea bafunguwe

Category: Amakuru  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Ntimurekere gusenga!: 13 mu bakristo 1000 bafungiye mu magereza yo muri Eritrea bafunguwe

Mu nkuru yanditswe na Anugrah Kumar, igaruka ku nkuru y’abakristu 13 barekuwe muri Eritrea nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe mu minsi ishize busaba ko abakristu bafungiye ahantu hatandukanye muri Eritrea bazira ukwemera kwabo bafungurwa.

Bamwe mu banyamakuru banditse kun kuru z’abakristu muri Eritrea, harimo Todd Nettleton akaba n’umuvugizi wa Voice of Mrtyrs, uyu we yari yaragize n’amahirwe yo kujya muri Eritrea muri 2004, akaba yaranabimburiye abandi mukugaragaza ko muri Eritrea abakristu badahabwa uburenganzira bakwiye.

Yagaragaje ibyishimo ku bw’inkuru nziza y’abakristu barekuwe, yagize ati; "Ntimurekere gusenga, hari abandi bagera kuri 300 bagifungiye muri gereza zitandukanye muri Eritrea, ntimurekere kubabera ijwi kuri za Ambassade za Eritrea".

Gusa n’ubwo tuvuga iby’iyo nkuru nziza yo kurekurwa ku bw’abo bakristu, hari abapasiteri babiri batarekuwe kandi bakaba bari mu batangirijweho ubu bukangurambaga bugamije kurenganura abakristu bafungiye muri Eritrea, abo bapasiteri barimo Pastor Haile Nayzgi na Kiflu Gebremeskel, bo ntibafunguwe nk’uko byagaragajwe na Voice of martyrs (VOM).

Kugeza ubu Eritrea ishyirwa mu bihugu bibangamira abakristu, bityo abakristo barasabwa kwitondera kujyayo. Ni ibihugu bizwi nka ‘Restricted nation’ mu ndimi z’amahanga, ibi byagaragajwe na Ministry’s 2023 Global Prayer Guide.

Mu mwaka ushize wa 2022 nibwo hatanzwe itegeko ry’uko amadini yose atari Eritrea orthodox, catholic, Lutheran domination agomba gufunga, abageragezaga guhura mu ngo rwihishwa bagiye batabwa muri yombi.

Perezida wa Eritrea Isaias Afewerki, ni umuyoboke wa Eritrea orthodox church ibarizwa muri Asmara, rikaba ari rimwe mu matorero atatu yemewe muri icyo gihugu nk’uko twabibabwiye haguru, kandi akaba azwiho kuba umuyobozi utavugirwamo nk’uko byatangajwe na Christian Post.

Umuryango mpuzamahanga witwa Global Watchdog Organization Open Doors USA uherutse kugaragaza ko hari abakristu bagera ku 1000 bafungiye muri gereza zitandukanye muri Eritrea.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.