Ku nshuro ya kabiri Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka yo kugurisha amatike yose agashira mu gitaramo cyo muri BK Arena dore ko n’ubushize ari ko byagenze.
Ni kuri uyu wa Mbere ku itariki 25 Ukuboza 2023, ku munsi mukuru abemera Kristo bo mu madini n’amatorero hafi ya yose bahariye kwibukaho isabukuru y’ivuka rya Kristo, umunsi wa Noheri, ubwo Israel Mbonyi icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana araba ari mu gitaramo cya Noheri yise Icyambu concert edition 2.
Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, ku Cyumweru ku itariki ya 24 Ukuboza 2023 habura umunsi umwe gusa ngo isaha nyirizina y’igitaramo igere, Israel Mbonyi n’ibyishimo byinshi cyane yageze muri BK Arena, we n’abandi bari gutegura aho arakorera iki gitaramo kidasanzwe, bashyira ibintu byose ku murongo kugira ngo bazasange hakeye, hameze neza byo gutaramirwa.
Mu magambo ya Israel Mbonyi, yavuze ko ashimira cyane abakunzi be bahora biteguye gutaramana na we, uko abahamagaye bakaza, cyane ko amatike yose yashyize hanze yamaze kugurwa, ibyamuteye akanyamuneza kadasanzwe.
Aseka cyane, mu magambo avanze y’Ikinyarwanda n’Igiswayile, Israel Mbonyi yagize ati: “Nk’uko mubibona, turi hano mu myiteguro. Turi kugenzura amajwi, kugira ngo ejo kuri Noheri tuzataramane.
Icya mbere reka mbashimire cyane, mwarakoze cyane kugura amatike yose. Mwarakoze cyane guhitamo kuzaba muri hamwe nange n’itsinda ryange hano kuri Noheri, sinzi ukuntu nabashimira, gusa ndishimye. Ndabashimira cyane kuri buri kimwe, buri uko mbatumiye muraboneka, ndishimye.
Iyi Noheri izaba idasanzwe kuri nge. Ndabatumiye, ntimuzaze mwambaye inkweto ndende cyane, muzaze dutarame bya nyabyo. Muzaze dutarame ni ukuri, ibintu byose birateguye, nizeye ko muzaza tugatarama. Imana ibahe umugisha, tubonane ejo.”
Ni igitaramo kizaba kidasanzwe habe na gato kuko iyi nzu yagenewe imyidagaduro yo mu Mujyi wa Kigali izwi ku izina rya BK Arena izaba yuzuye, Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaba bariyo baje gutaramana n’uyu musore uririmba indirimbo z’Ijuru, Israel Mbonyi.
Ni saa kumi z’umugoroba amarembo azaba afunguye ku wo ari we wese wiguriye itike ye hakiri kare, maze abafashe kwibuka ko Yesu yagize igihe cyo kuvuka bishimye.
Indirimbo ze zakunzwe nka Nina Siri, Nita Amini, Amenisamehe, Malengo, Jambo, Icyambu n’izindi nyinshi zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, zizaba ziri ku rutonde rw’izizaririmbwa.
Iyi ni inshuro ya kabiri Israel Mbonyi agiye kuzuza BK Arena, akaba aciye agahigo k’umuhanzi wa mbere mu Rwanda wabashije kuzuza Arena inshuro ebyiri yikurikuranya.
Mu mwaka utaha niyongera kuhataramira noneho hazamubana hato kuko abafana be bagenda biyongera umunsi ku wundi.
Uretse Meddy ufite abamukurikura benshi barenga miliyoni ku rubuga rwe rwa YouTube, na we akaba ari uwinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamwe bavuga ko awugarutsemo kuko yatangiye aririmba muri korari, Israel Mbonyi ni we wari umuhanzi wa mbere mu baririmba izi ndirimbo ukurikirwa cyane.
Kuri ubu ari ku mwanya wa kabiri w’abakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube mu bahanzi nyarwanda, abarenga ibihumbi 800 bamaze gukora kuri subscribe.
Israel Mbonyi arashimira cyane abakunzi be bamufashije kugera aha hose, bagakomeza gushyigikira umurimo w’Imana akorana umwete, by’umwihariko abazataramana na we mu gitaramo cy’ejo kuri Noheri.
Mbonyi mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye
Amatike yose yashize