× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyaruguru: Pasiteri akurikiranyweho ubwicanyi nyuma y’urupfu rw’umugore bararanye mu rugo rwe

Category: Pastors  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nyaruguru: Pasiteri akurikiranyweho ubwicanyi nyuma y'urupfu rw'umugore bararanye mu rugo rwe

Mu Karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru iteye inkeke, aho Umupasiteri unafite inshingano nk’umuyobozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruheru, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cy’ubwicanyi nyuma y’urupfu rw’umugore bivugwa ko bari bararanye iwe.

Ibi byabaye ku wa 13 Kamena 2025, aho byatangajwe ko umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu y’uyu mupasiteri, bikurikirwa no gufatwa kwe ku wa 15 Kamena 2025.

Itangazamakuru ryamenye ko uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nk’uko byemejwe n’Umuvugizi warwo, Dr. Murangira B. Thierry. Yagize ati: “Nibyo, yatawe muri yombi. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umugore yasuraga uwo mupasiteri, bararanye, hanyuma agapfira mu rugo rwe. Umurambo ni ho wasanzwe.”

Ubu uyu mupasiteri afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza, mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Amakuru aturuka ku baturage avuga ko nyakwigendera yari aziranye na pasiteri kuva kera, kuko uyu mugabo yari umwarimu akaba n’umubwiriza w’Ijambo ry’Imana i Nyagatare, aho umugore wapfuye yari asanzwe yarashatse.

Abaturanyi babwiye itangazamakuru ko umugore yasuye pasiteri, agasigarayo mu ijoro. Bukeye, umugabo wa nyakwigendera yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe, agarutse mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17:00), asanga inzu ikinze. Ashatse kwinjira, yasanze umugore we yapfuye.

Ibi byose byatumye pasiteri aryozwa urupfu rw’uyu mugore, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo urukiko rwahamije umuntu iki cyaha, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ni inkuru ibabaje yateye urujijo mu baturage b’i Ruheru, bategereje igisubizo cy’iperereza ku rupfu rudasobanutse rwabereye mu nzu y’umukozi wa Leta wanariyitiriye umurimo w’Imana.

Src: IGIHE.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.