× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gukora ubukwe, Bosco Nshuti asohoye indirimbo nshya yise "Babwire" - VIDEO

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gukora ubukwe, Bosco Nshuti asohoye indirimbo nshya yise "Babwire" - VIDEO

Umuramyi Bosco Nshuti wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya y’amashusho yise "Babwire".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw ubwo iyi ndirimbo ye nshya yari igeze hanze, Bosco Nshuti yasobabuye ko ikubiyemo ubutumwa bw’umuntu uguwe neza, n’ubwo uwo muntu ari mu bibazo, ari mu makuba ariko akagaragaza umunezero udatangwa n’abantu, ahubwo ahabwa no kuba yarasogongeye akamenya ko ’Umwami Yesu Kristo agira neza’.

1 Petero 2:3 Niba mwarasogongeye mukamenya y’uko Umwami wacu agira neza. 1 Petero 2:4
Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi.

Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo gukora ubukwe bwabaye tariki 19.11.2022 mu muhango wabereye muri ADEPR Kumukenke. Gusaba no gukwa byabereye i Rubavu tariki 12.11.2022. Kuva akoze ubukwe, ni bwo bwa mbere ashyize hanze indirimbo nshya uretse "Hallelujah" yaririmbanye n’ibyamamare ku munsi w’ubukwe bwe.

Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye "Ndumva unyuzuye" ni imwe mu zakunzwe cyane kuva mu mwaka wa 2016 kugeza na n’ubu.

Uretse kuririmba ku giti cye, ni n’umuririmbyi wa Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Kumukenke, ahasanzwe habarizwa abandi baramyi bakomeye nka Jado Sinza na Danny Mutabazi.

Bosco Nshuti yamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "BABWIRE" YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.