× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pakistani: Umugore yafashwe ku ngufu aranicwa azira kwemera kwe

Category: Amakuru  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Pakistani: Umugore yafashwe ku ngufu aranicwa azira kwemera kwe

Umugore w’umupfakazi witwa Shazia Imran w’imyaka 40 wo muri Pakistani, yishwe aranashinyagurirwa, aho yabazwe ijosi, banamutera n’ibikomere byinshi ku mubiri.

Ibikomere bigaragara ku mubiri we, bigaragaza ko yababajwe bikomeye, ariko nk’uko ibipimo bibigaragaza ni uko mbere yo kwicwa yabanje gufatwa ku ngufu n’abo bagizi ba nabi kandi ngo bamufashe ku ngufu ari benshi icyarimwe.

Nk’uko bitangazwa na musaza wa nyakwigendera Zafar Masih avuga ko nyakwigendera yari asanzwe ashyirwaho igitutu n’umugabo ukekwaho kugira uruhare mu kumwica ashaka ko bashyingiranwa, uwo akaba ari Gujjar uzwi nka Mani.

Nk’uko bitangazwa na Morning Stars, Zafar Masih yagize ati: "Shazia yatangiye kwita ku bana muri Kaminuza ya Lahore ya Science n’icungamutungo, nyuma y’uko umugabo we apfuye mu buryo nabwo budasobanutse.

Kugeza ubu ntarabona ubutabera kuko Polisi igaragaza ko yazize impanuka, umugabo we amaze gupfa uyu mugabo Mnani Gujjar yakomeje kumuhatira ko yamubera umugore maze agahita aba umu Islam we n’abana be;

Gusa mushiki wanjye ntiyabyemeye, yahise atangira kumutera ubwoba ko azamwica natemera none yamwishe ntitwizeye ko tuzabona ubutabera kuko abagenzwaho icyaha bafite imbaraga zikomeye muri aka gace".

Nk’uko police ibitangaza, ukekwaho icyaha kurusha abandi ariwe Gujjar yamaze gutabwa muri yombi, ahita anemera icyaha ashinjwa n’ubwo abo bafatanyije bo police ititaye mu kubashaka, kandi nabo bakaba batoroheye abo mu muryango wa nyakwigendera.

Umutangabuhamya yagize ati: "Abashinjwa bari abavuga rikijyana, bakomeje kudushyiraho igitutu ngo dukure ikirego kuri mwene wabo, kugeza ubu natwe turi mu bwihisho polisi nitagira icyo ikora sinzi ko tuzabona ubutabera kuko abasigaye hanze ntibatworoheye’’.

Uyu mugore wishwe yasize abana batatu basigaranye umubyeyi n’umwe. Nk’uko police yo muri Punjab yabitangaje nyuma yuko hasakaye video y’abasigaye bavuga ku byabaye n’ubwo yari imaze igihe itavuga kuri ayo mabara yabaye, police yo muri Punjab yahise isohora Tweet ivuga ko bihanganishije ababuze uwabo. Bati; ‘’Tubabajwe n’ubwicanyi bwabaye bushingiye kumyemerere’’.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.