Nyuma y’umwaka umwe gusa bataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abahanzi bo mu Rwanda Papi Clever na Dorcas bongeye gutumirwa mu bitaramo.
Ibyo bitaramo bikomeye bizabera muri Dallas, Austin, Phoenix, Washington, Seattle na Indianapolis hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2025.
Aba baramyi batumiwe n’ibigo bitandukanye birimo The Power of Hope, Angaza Africa na Life Way Ind FMC, kubera uburyo bakunzwe n’ingeri zose, abakuru n’abato, ndetse n’uburyo indirimbo zabo zo mu gitabo zifasha abantu mu buryo bw’umwuka.
Papi Clever na Dorcas batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore nyuma y’ubukwe bwabo mu 2019, imyaka 6 bamaze baririmbana irashize, kandi bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse n’izabo bwite.
Indirimbo yabo y’Igiswayile “Ameniweka Huru Kweli” ni yo imaze kurebwa inshuro nyinshi, aho ubu bamaze kurenga miliyoni 52 kuri YouTube, ikaba yarabafunguriye amarembo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibitaramo byabo byitezweho kuzatuma abantu bahembuka mu buryo bw’umwuka kandi bakanezererwa mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.